ITANGAZO RY’IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI YATERANIYE MURI VILLAGE URUGWIRO KUWA GATATU TARIKI YA 8 GICURASI 2013

Click  the link to see details

ITANGAZO RY’IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI YATERANIYE MURI VILLAGE URUGWIRO KUWA GATATU TARIKI YA 03 MATA 2013

Click  the link to see details

ITANGAZO RY’IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI YATERANIYE MURI VILLAGE URUGWIRO KUWA GATATU TARIKI YA 06/02/2013


None kuwa Gatatu, tariki ya 6 Gashyantare 2013, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.


1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 12/12/2012, imaze kuyikorera ubugororangingo.


2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imihango yo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 igeze; iyo mihango izaba ku tariki ya 07/04/2013 mu midugudu yose y‘Igihugu. Kuri uwo munsi hazaba umuhango wo kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside ku rwibutso rwa Gisozi. Nyuma y’uwo muhango, abaturage bazakurikiranira mu midugudu ubutumwa bw’uwo munsi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi duharanira kwigira”.


3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho uko amasezerano yo kwegurira Isosiyete New Bugarama Mining Company uburenganzira ku gikingi cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwari bufitwe na Bwana Serge Stinghlamber yagenze, irayemeza.


4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki ivuguruye yo Kwegereza Ubuyobozi n’Ubushobozi Abaturage;


5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Ingamba z’Igihugu zigamije Amajyambere Rusange no kuzamura iterambere ry‘Uturere.


6. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
- Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko No 27/2012 ryo kuwa 29/06/2012 rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’Umwaka wa 2012/2013;
- Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali kuwa 10 Ukuboza 2012, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Abarabu Itsura Amajyambere mu by’Ubukungu muri Afurika (BADEA), yerekeranye n’ingunzanyo ingana na miliyoni eshanu z’Amadolari ya Amerika agenewe gutera inkunga imishinga mito n’iciriritse ndetse no kuguriza ibigo by’imari biciriritse;
- Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo y’inyongera No 1483P yashyiriweho umukono i Vienne, muri Otirishiya (Austria) kuwa 29 Mutarama 2013, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega (OFID) cy’Umuryango w‘Ibihugu bikungahaye kuri Peteroli (OPEC) gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, ajyanye n’inguzanyo ingana na Miliyoni 12 z’Amadolari ya Amerika yo gutera inkunga umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu;
- Umushinga w’Itegeko rigena imiterere n’imikorere by’Amashuri Makuru;
- Umushinga w’Itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburengenzira bwa Muntu;
- Umushinga w’Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri mu Rwanda.


7. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:
- Iteka rya Perezida rishyiraho ingengabihe y’amatora n’igihe cyo kwiyamamaza ku Bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite;
- Iteka rya Perezida rigena ibigenerwa abagize Inama z’Ubuyobozi muri za Komisiyo z’Igihugu, mu Nzego zihariye, mu Nama z’Igihugu no mu Bigo bya Leta bitabiriye inama, imaze kurikorera ubugororangingo;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Minisitiri w’Intebe No 53/03 ryo kuwa 14/7/2012 rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi mu Butegetsi bwite bwa Leta, imaze kurikorera ubugororangingo;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryimura Bwana NSENGIYAREMYE Christophe wari Umuhuzabikorwa ushinzwe ibijyanye no kwegereza ingengo y’imari inzego z’ibanze agashyirwa ku mwanya w’Umuyobozi w’ishami rishinzwe gucunga no gukurikirana imishinga muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera kujya mu kiruhuko cy’izabukuru: Bwana RUTSINGA Balthazar wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Uburayi na Amerika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane;
- Iteka rya Minisitiri rivana ikibanza N° 350 kiri mu Kagari ka Tetero, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali mu mutungo rusange w’Akarere rikagishyira mu mutungo bwite w’Akarere.


8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amabwiriza ya Minisitiri agena Urutonde rw’imyuga Abanyarwanda bataramenya yaba ikorwa n’abanyamwuga baturutse hanze.


9. Inama y’Abaminisitiri yasabiye Ambasaderi NKURUNZIZA Willian guhagararira u Rwanda mu Bwongereza ku rwego rwa Ambasaderi, isabira Ambasaderi RWAMUCYO Ernest guhagararira u Rwanda mu Buhindi ku rwego rwa Ambasaderi.


10. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:
- Madamu MINATA SAMATE CESSOUMA, wa Burkina Faso ufite icyicaro Addis Ababa, muri Etiyopia;
- Bwana JOHN MWANGEMI, wa Kenya ufite icyicaro i Kigali;
- Bwana KAZUYA OGAWA, w’Ubuyapani ufite icyicaro i Kigali.


11. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:
MU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO/Umutwe wa Sena
- Madamu UWAMARIYA Olive: Umunyamabanga wa Perezida wa Sena;
- Bwana RWIGEMA Constantin: Umwanditsi wa Komisiyo;
- Bwana HARERIMANA Vianney: Umwanditsi wa Komisiyo;
- Madamu KAMPIRE Martine : Umwanditsi wa Komisiyo;
- Bwana SEBATUTSI Ndisabiye Sébastien: Umwanditsi wa Komisiyo;
- Bwana MUREKEZI Eugène: Umwanditsi wa Komisiyo;
- Madamu UWIMPETA Ernestine: Ukuriye Ubunyamabanga Rusange;
- Bwana NKURANGA KAYONGA Joseph: Ushinzwe Umutekano mu Mutwe wa Sena
MU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO /Umutwe w’Abadepite
- Bwana BIZIMANA Vital: Ushinzwe guhindura mu ndimi
- Bwana MBABAZI MUHOZA Louis: Ushinzwe Protocol mu Mutwe w’Abadepite.
Mu Rukiko rw’Ikirenga
Madamu USABASE Liberata: Ukuriye Ubunyamabanga Rusange
Mu Kigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere/RNRA
- Bwana MUPENZI John: Umuyobozi wa ICT;
- Madamu UWIZEYIMANA Médiatrice: Umuyobozi w’Ishami ry’Imari;
- Bwana BAKUNDUKIZE Dismas: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imicungire y’Amashyamba.
Muri MINEDUC
Bwana NSENGUMUKIZA Anatole: Umujyanama mu by’amategeko.
Muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga/MYICT
Bwana NTAMBARA Emmanuel: Umujyanama mu by’amategeko.
Muri MINALOC
Bwana KAYIRANGA Jean Baptiste: Umujyanama mu by’amategeko.
Muri MINECOFIN
Bwana RUGERI NKUSI Christian: Umujyanama mu by’amategeko n’Imicungire y’Umutungo mu Kigega cya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi
Muri MINISPOC
Bwana NSENGIMANA Jean d’Amour: Umujyanama mu by’amategeko.
Muri MIDIMAR
Bwana NZEYIMANA François Xavier: Umujyanama mu by’amategeko.
Muri MINISANTE
Bwana BUGINGO Spencer: Umujyanama mu by’amategeko.
Muri MINEAC
Madamu KAYITESI Gertrude: Umujyanama mu by’amategeko.
Mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare/NISR
Bwana MANZI Sebastien: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibarurishamibare mu byerekeye Ubukungu


12. Mu Bindi


a) Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 17 Gashyantare u Rwanda ruzakira Iserukiramuco rya mbere ry’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ku nsanganyamatsiko igira iti, « Duteze imbere kwinjira mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba tubinyujije mu muco » ;


b) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ibigo bya Leta birimo gukorerwa isuzumamikorere harebwa uko inzego z’imirimo zabyo zitanga umusaruro mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere abaturage bazitezeho;


Iri tangazo ryashyizweho umukono
na
MUSONI Protais
Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

9th Forum of Commonwealth Heads of African Public Services 16-18 July 2012 Kigali, Rwanda

COMMUNIQUÉ

 

The Commonwealth Heads of African Public Service held their 9th Forum in Kigali, Rwanda from 16th to 18th July 2012 under the theme “Whole of Government Approach to Achieving National Development Goals”.  This theme is in line with the resolutions made during the 8th Forum held in Namibia which underscored the critical importance of ethical leadership for sustainable development in Commonwealth Africa. 

The Forum:

  • discussed the Whole of Government (WoG) approach and reflected on how different countries in Commonwealth Africa are implementing it;
  • appreciated the importance of the WoG approach in enhancing public service delivery and achieving national development goals;
  • acknowledged that all Countries are implementing the WoG approach using different initiatives and are at different levels; and
  • reaffirmed the importance of the Forum as a platform for dialogue, to learn and share experiences in Commonwealth Africa.


The Forum identified as key issues:

  • the critical role of the Heads of Public Service in providing guidance and oversight for the effective implementation of the WoG approach and in managing the reform agenda in general;
  • the need to develop a common terminology that can be used in the context of Commonwealth African countries to describe the integrated approaches that governments are using to achieve national development goals;
  • the critical success factors for the WoG approach, including effective political and administrative leadership, institutions and systems to promote accountability for results, strategic thinking and buy-in from all stakeholders; and
  • the alignment of political manifestos to long term national development  plans and strategies.


The Heads of Public Service agreed to take the following actions:

  • to support efforts to enhance capacity of political leaders and senior government officials as well as officers at various levels of administration on the WoG approach, including through induction, with support from the Commonwealth Secretariat, where necessary;
  • to work towards aligning the budgeting process, human resource management practices, systems and capacity building to the WoG approach;
  • to work towards increasing investment for robust information and communication technologies to facilitate e-governance for improved service delivery;
  • to work towards strengthening or putting in place an effective coordination mechanism and other institutional structures as necessary at the centre of government to achieve unity of purpose towards sustainable national development outcomes;
  • to strengthen Management Development Institutes (MDIs) and support them in developing capacity building programmes and conducting research on the WoG approach to inform the implementation process; and
  • to raise the visibility and profile of the Forum and make it more action-oriented.

The Heads of Public Service requested the Commonwealth Secretariat to:

  • continue to undertake research, produce and disseminate publications in relevant areas to facilitate benchmarking and the dissemination of country experiences;
  • facilitate an online forum for Heads of Public Service in Africa through the Commonwealth Connects Portal; and
  • assist countries in strengthening the political-administrative interface.


The Forum expressed its profound gratitude and appreciation to the Government and People of the Republic of Rwanda for hosting and to the Commonwealth Secretariat for organising the Forum.  The Forum also thanked the Government of Botswana for offering to host the 10th Forum in 2013, the theme of which will be “Improving the political-administrative interface to achieve sustainable development”. 


18 July 2012
Kigali, Rwanda

Top Management

Hon.Minister
Anastase MUREKEZI
Permanent Secretary
Samuel MULINDWA
D.G Labor & Emp.
Anna MUGABO

Event Calendar

July - 2012
Su Mo Tu We Th Fr Sa
01 02 03 04 05 06 07
08 09 10 11 12 13 14
15 16 17 18 19 20 21
22 23 24 25 26 27 28
29 30 31