ITANGAZO RIMENYESHA

Tariki ya 1 Gicurasi 2013, u Rwanda ruzifatanya n’Amahanga mu kwizihiza  Umunsi  Mukuru  Mpuzamahanga w’Umurimo (Labor Day). Insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu Rwanda iragira iti “ Duheshe Agaciro Umurimo, Turemera Abatawufite.”  
Kuri uwo munsi mu Gihugu cyacu hazibandwa kuri Gahunda yo Kuremera  imirimo y’Urubyiruko n’Abagore, kandi buri wese abigizemo uruhare.
Ku wa Gatatu,   tariki ya 1 Gicurasi 2013, mu rwego rw’Igihugu, ibirori bizizihirizwa muri buri Kigo ahakorerwa imirimo cyaba Ikigo cya Leta cyangwa icy’Abikorera. Abakoresha n’Abakozi  bazaganira ku cyatuma umusaruro wiyongera mu Kigo, banashimire ku mugaragaro Umukozi warushije abandi kwesa imihigo ye. Buri Kigo kandi kizaboneraho umwanya wo kuganira kuri gahunda yo Kuremera no kwiyemeza kuyishyigikira.
Andi makuru yerekeye Iyizihizwa ry’Umunsi Mukuru Mpuzamahanga w’Umurimo   2013 mwayasanga ku rubuga rwa Interineti rwa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ari rwo www.mifotra.gov.rw cyangwa mu gahamagara kuri Telephone:  07 88 59 16 89.
Tubifurije  imyiteguro myiza y’Umunsi Mukuru Mpuzamahanga w’Umurimo (Labor Day). Duheshe Agaciro Umurimo, Turemera Abatawufite.

Bikorewe i Kigali, ku wa 04 /04 / 2013.


Anastase MUREKEZI
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

Guidelines and follow-up on the on-going review of Rwanda Public Institutions' Structures through assessment of the current Rwanda Public Services' performance levels

Click here to download the document

Top Management

Hon.Minister
Anastase MUREKEZI
Permanent Secretary
Samuel MULINDWA
D.G Labor & Emp.
Anna MUGABO

Event Calendar

May - 2013
Su Mo Tu We Th Fr Sa
  01 02 03 04
05 06 07 08 09 10 11
12 13 14 15 16 17 18
19 20 21 22 23 24
26 27 28 29 30 31