27.04.2017

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yifatanyije n’Abaturage ba Huye mu Muhango wo Kwibuka ku nshuro 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


Tariki ya 28 Gicurasi 2017 Judith Uwizeye; Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yifatanyije n’Abaturage bo mu Kagali ka Buvumu, Umurenge wa Mukura, mu Karere ka Huye, mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo muri uwo Murenge; umuhango wari witabiriwe n’Abatuye uwo Murenge, Inshuti z’abatuye uwo Murenge n’abandi bawuvukamo baburiye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu Muhango wo Kwibuka kandi wari witabiriwe n’Abayobozi mu Nzego za Leta batandukanye barimo Umugenzuzi Mukuru w’Imali ya Leta Bwana Biraro Obadiah, Senateri Karangwa Chrysologue, Umuyobozi w’Akarere ka Huye Bwana Kayiranga Muzuka Eugène, Ubuyobozi bw’Ingabo na Polisi muri ako Karere, Umuyobozi w’Umurenge wa Mukura Madamu Uwimabera Clemence n’abandi Bayobozi batandukanye.


Copyright ©2017 MIFOTRA, All Rights Reserved