27.04.2017

Minisitiri w’Abakozi ba Leta yasabye Abakozi gukomeza umuvuduko mu kunoza umurimo


 

Kuwa 01 Gicurasi 2017, u Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’umurimo, Umunsi wizihirijwe muri Special Economic Zone mu Karere ka Gasabo ku Nsanganyamatsiko igira iti “Duteze Imbere Umurimo, Dusigasira Ibyagezweho Dukesha Imiyoborere Myiza, Isoko y’Iterambere rya buri Wese”.

 

 

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo; Judith Uwizeye, yashimiye Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi kuba yaje kwifatanya n’abanyarwanda bari aho mu birori byo kwizihiza umunsi w’umurimo, ashimangira ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho rubikesha imiyoborere myiza.

 

 

Minisitiri Uwizeye yagize ati “Imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul KAGAME; Perezida wa Repubulika, yatugejeje ku byiza byinshi tugomba gusigasira, mu by’ingenzi byinshi bimaze kugerwaho mu bijyanye no guteza imbere umurimo harimo gushyiraho amategeko na za politike zinyuranye zifasha guteza imbere umurimo; no kunoza imikorere n’imikoranire hagamijwe kongera umusaruro, hashyizweho uburyo bufasha kugira, kumenya no gusesengura amakuru ajyanye n’isoko ry’umurimo (Labour Market Information System), ibijyanye no guhanga imirimo biri mu bigenderwaho mu Mihigo y’Inzego zinyuranye za Leta, aho izo Nzego zisabwa kugaragaza uruhare rw’ibikorwa ziteganya mu guteza imbere umurimo, ubu hariho uburyo buhuriweho n’Inzego za Leta n’iz’Abikorera zifatanyiriza hamwe mu Mihigo igamije guteza imbere umurimo (Job Creation Joint Imihigo) n’ibindi byinshi.”

 

 

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yasabye abitabiriye uyu muhango gukomeza gushyigikira ubuyobozi no kunoza umurimo kugira ngo iterambere rikomeze kugerwaho.

 

 

Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, nawe yashimangiye ko iby’u Rwanda rugezeho rubikesha imiyoborere myiza.

 

 

Minisitiri w’Intebe yongeye gusaba abakozi kunoza serivisi no gutanga serivisi nziza mu byo bakora byose kuko bizatuma bagera ku musaruro mwiza kandi urambye.

 

 

Minisitiri w’Intebe kandi yongeye kwibutsa abari aho ko serivisi iri mu byinjiriza Igihugu amafranga menshi ariko ibyo bikaba bisabwa ko ikorwa mu buryo bunoze.

 

 


Copyright ©2017 MIFOTRA, All Rights Reserved