Abakoresha bo mu Ntara y'Amajyepfo biyemeje kubahiriza ibikubiye mu Itegeko ry’umurimo

Kuri uyu wa 25 Mutarama 2018, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo; Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yaganariye n’abakoresha bo Nzego z’Abikorera bo Ntara y’amajyepfo; umuhango wabereye mu Karere ka Nyanza witabirwa n’abakoresha, ubuyobozi bw’Intara y’amajyepfo ndetse n’abayobozi b’uturere tugize iyo Ntara, Abayobozi b’Urugaga rw’abikorera muri iyo Ntara n’ Abahagarariye Sendika.
Icyo gikorwa cyabanjirijwe no kugeza ku bitabiriye uwo muhango uko iyubahirizwa ry’Itegeko ry’Umurimo rihagaze mu Ntara y’amajyepfo, aho mu biganiro byatanzwe na MIFOTRA, PSF, CESTRAR ndetse na RSSB, byagaragaye ko Itegeko ry’Umurimo ritubahirizwa uko bikwiye.
Abafashe ijambo bose mu bitabiriye icyo gikorwa, bavuze ko bidakwiye ko abakoresha badaha abakozi amasezerano y’akazi nk’uko byagaragaye cyane muri bimwe mu bigo by’abikorera muri iyo Ntara, ndetse ko hagomba kugira igihinduka.
Minisitiri Rwanyindo yavuze ko kutubahiriza Itegeko ry’Umurimo bihanwa n’amategeko, ariko asaba abakoresha muri iyo ntara kwirinda ibyo bihano.
Yagize ati “Harimo bamwe mugikoresha abana mu mirimo mibi mu nyungu zanyu, harimo abandi batishyura ubwisungane mu kwivuza n’ibindi byose biteganywa na RSSB, harimo n’abadaha amasezerano abakozi babo kandi bamaze igihe kirenga amezi atandatu babakorera, ndabamenyesha ko ibi bidakwiye kandi bikwiriye guhinduka, utazabyubahiriza ariko hari ibihano bimuteganyirijwe.”
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo yabwiye abakoresha mu Ntara y’amajyepfo ku nyuma y’ubukangurambaga bumaze iminsi bukorwa ku Itegeko ry’Umurimo, hari ibiri guhinduka ndetse bashimira abakoresha bahinduye imyumvire bakubahiriza Itegeko ry’Umurimo.
Mu myanzuro abakoresha bitabiriye iyo nama bafashe, biyemeje gukurikiza ibikubiye byose mu Itegeko ry’Umurimo, kuko biteza imbere umukozi n’umukoresha icyarimwe ndetse bigatuma n’ubukungu bw’igihugu buzamuka.
Abafashe ijambo bose muri iyo nama, bashimye ibitekerezo n’imyanzuro yafashwe, biyemeza kuzabishyira mu bikorwa. <link fileadmin user_upload pdfs rwanda_labour_law.pdf>Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda

Topics


Botswana Delegation Pays Courtesy Visit to MIFOTRA

The Permanent Secretary at the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), Clement Kabiligi, received Ms. Matshidiso D. Bokole, Permanent…

Read more →

Minister Judith Uwizeye receives Amy pope, the Director general of the international organization for migration.

The Minister of Public Service and Labour, Hon. Judith Uwizeye, met with Ms. Amy Pope, Director General of the International Organization for…

Read more →

MIFOTRA and NPSC Discuss measures to Strengthen Public Service Management

On the 18th of August 2026, Hon. Judith Uwizeye, chaired a meeting with the National Public Service Commission (NPSC) to discuss key issues related to…

Read more →

MIFOTRA Concludes SDEP Training to Strengthen Employment and Career Guidance Services

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with the Korea International Cooperation Agency (KOICA Rwanda) and the Skills…

Read more →

MIFOTRA Hosts Career Fair to Link Diaspora Youth with Employment and Skills Opportunities in Rwanda

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA) organized a Career Fair for participants of the Rwanda Youth Tour, bringing together 50 young…

Read more →

Ministry of Public Service and Labour Holds Ministerial Handover Ceremony

The Ministry of Public Service and Labour on Monday, 15th June 2026, officially held a handover ceremony marking the transition between the outgoing…

Read more →

Minister Nkulikiyinka Presents Rwanda’s Vision on Artificial Intelligence and the Future of Work at the 114th International Labour Conference

At the 114th Session of the International Labour Conference, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka presented Rwanda’s perspective on the transformative…

Read more →

Labour Day 2026: Rwanda marks International Labour Day under the theme “Partnering for Skills, Powering Job Creation, and Fostering Local Economic Resilience.”

On Thursday, May 1st 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka hosted the International Labour Day 2026 celebration at the University of Rwanda,…

Read more →

Minister Christine Nkulikiyinka Leads National Observance of World Day for Safety and Health at Work 2026

On Tuesday April 26th 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka led the observance of the World Day for Safety and Health at Work, bringing together…

Read more →
-->