Abakozi ba Leta bagomba kurahira mbere yo gutangira imirimo
Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Mata 2019, Nyakubahwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan yakiriye indahiro z’Abakozi bashya umunani (8) ba Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Abo bakozi ni Bwana BIKORIMANA Janvier, Public Service Delivery Inspector, Bwana CYIZERE Roger, Public Service Inspection and Advisory Services Officer, Bwana MUSABYIMANA Ghad, Public Service Delivery Inspector, Bwana NDAYAMBAJE Emmanuel, Employment Policy and Labour Economist Officer, Bwana NIYIKIZA Jean Baptiste, Labour Regulations and Compliance Officer, Bwana RUTAZIHANA Esdras, Monitoring and Evaluation Officer, Bwana TWAHIRWA Sylvestre, Umucungamari na Madamu UCYEYE Marie-Louise, Legal Specialist.
Mu kazi kabo, abakozi ba Leta basabwa gukora umurimo unoze kuko ariwo nkingi y’iterambere rirambye, bakawukora kinyamwuga kandi bakarangwa n’imyitwarire n’imitekerereze mbonezamurimo kugira ngo batange umusaruro ushimishije baba bategerejweho mu kazi.
Ingingo ya 10 y’Itegeko No 86/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho Sitati rusange igenga Abakozi ba Leta iteganya ko mbere yo gutangira imirimo, Umukozi wa Leta agomba kurahirira imbere y’Umuyobozi ubifitiye ububasha.
Ingingo ya 11 y’Itegeko No 86/2013 ryo kuwa 11/09/2013 ryavuzwe haruguru riteganya ko Umukozi wa Leta arahira afatishije Ibendera ry’Igihugu ikiganza cy’ibumoso azamuye ukuboko kw’iburyo akarambura ikiganza hejuru.
Umukozi wa Leta ufite ubumuga butuma adashobora kubahiriza ibiteganywa bimaze kuvugwa haruguru yambikwa ibendera.
Iyo umukozi wa Leta warahiye atangira akazi, agiye gukorera urundi rwego rwa Leta ntiyongera kurahira, keretse igihe ashyizwe ku mwanya w’umuyobozi mukuru cyangwa mu rwego abakozi barwo bagengwa na sitati yihariye.
Ingingo ya 14 y’Iteka rya Perezida No. 65/01 ryo ku wa04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi iteganya ko umukozi wanze kurahira indahiro y’abakozi ba Leta mu buryo buteganywa n’amategeko ahanishwa igihano cyo kwirukanwa burundu mu Bakozi ba Leta hakurikijwe inzira n’uburyo biteganyijwe mu Iteka rya Perezida No. 65/01 ryo ku wa04/03/2014 ryavuzwe haruguru.
Umukozi wa Leta wese utangiye akazi mu Butegetsi bwa Leta, ageragezwa mu gihe cy’amezi atandatu (6), aho umuyobozi we wo mu rwego rwa mbere asuzuma imikorere ye ku bijyanye n’ubushobozi, imyitwarire n’imyifatire mu kazi. Igihe umukozi atangiye igeragezwa agomba kumenyeshwa mu nyandiko n’Umuyobozi ubifitiye ububasha, inshingano ze n’ibyo asabwa kubahiriza. Umukozi wa Leta uri mu igeragezwa agira uburenganzira bw’ibanze nk’ubw’umukozi wa Leta warangije neza igeragezwa.
Umukozi wa Leta warangije igeragezwa mu butegetsi bwa Leta mu gihe cy’amezi atandatu (6) nibura, ntiyongera kugeragezwa iyo atangiye akandi kazi gasa n’ako yakoraga. Iyo igihe cy’igeragezwa kirangiye rikagaragaza ko umukozi wa Leta ashoboye akazi, ahita ahabwa akazi abimenyeshejwe mu nyandiko n’umuyobozi ubifitiye ububasha. Iyo igeragezwa rigaragaje ko uwageragejwe adashoboye akazi, ahita asezererwa nta mpaka n’umuyobozi ubifitiye ububasha. Icyakora, umuyobozi ubifitiye ububasha ashobora gusubirishamo igeragezwa mu gihe kitarenze amezi atatu (3) bitewe n’impamvu zigaragara kandi zisobanutse.
Topics
On Thursday 18 September 2025, Hon. Minister of Public Service & Labour Amb. Christine Nkulikiyinka received Mr. Mejia Alex, Director of the Division…
Mu nama Nyunguranabitekerezo zabaye kuri uyu wa gatanu tariki 30/5/2025, mu ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali zitabiriwe n’abasaga 2,000,…
On Monday 19 May 2025, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka participated in the 20th International Labour Organization Regional Conference, currently…
1 May 2025 marked International Labour Day with a high-level event at Serena Hotel in Kigali, where the Ministry of Public Service and Labour and…
Kuri uyu wa mbere abasaga 500 biganjemo abayobozi muri za Minisiteri, ibigo bya Leta, Abikorera, abayobozi ba sendika n' abakora mu bucukuzi…
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025 Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo Amb. Christine Nkulikiyinka ari kumwe n’abandi bayobozi bifatanyije…
Kigali, 21 February 2025
The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in collaboration with its partners, launched the Child Labour Case…
Today, the Ministry of Youth and Arts (MOYA) and the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with UNDP, awarded 260 young…
A 2-day workshop for the Global Accelerator initiative kicked off today in Nyamata, Bugesera, jointly organized by the International Labour…