Amakipe yahize ayandi mu mikino y’Abakozi yashyikirijwe ibihembo

Kuwa 03 Gashyantare 2018 kuri stade Amahoro I Remera, habaye umuhango wo gusoza imikino y’abakozi, imikino yari yaratangiye tariki 01 Nzeri 2017, aho hahembwe amakipe yitwaye neza muri shampiyona y’abakozi ya 2017-2018.
Uwo muhango wari witabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera batandukanye, wabimburiwe n’umupira w’amaguru wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera wahuje ikipe ya Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) n’ikipe y’ Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), urangira MINADEF itsinze RBA bitego 2 kuri 1.
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo; Rwanyindo Kayirangwa Fanfan wari n’umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yashimiye amakipe yahize ayandi mu mikino y’abakozi 2017-2018, yongera gusaba ko abakozi bakongera ingufu mu kwitabira siporo ya buri wa gatanu kuko ituma bagira ubuzima bwiza ndetse bagakora inshingano bashinzwe neza.
Minisitiri Rwanyindo yongeye gusaba ko kandi mu gutegura iyi mikino, hajya habamo n’umuhango wo gupima indwara zitandura ku bakozi bayitabiriye kugira ngo barebe uko bahagaze.
Uko ibihembo byatanzwe
Itsinda A (abafite abakozi bari hejuru ya 90)
Umupira w’amaguru (Football)
1. Minisiteri y’Ingabo (MOD) 2. RBA
Volleyball
1. WASAC
2. REG
Basketball
1. REG
2. RSSB
Itsinda B (Ibigo bifite abakozi 90 gusubiza hasi)
Umupira w’amaguru (Football)
1. RHA (Rwanda Housing Authority)
2. CESB (Ikigo Gishinzwe kubaka ubushobozi ku bakozi) (Capacity Development and Employment Services Board)
Volleyball
1. MINISPOC
2. RHA (Rwanda Housing Authority)
Basketball
1. NIDA
2. RTDA
Abagore
Volleyball
1. WASAC
2. RRA
Basketball
1. RSSB
2. REG
Ibigo by’abikorera
Umupira w’amaguru
1. Banki ya Kigali (BK)
2. Equity Bank
Basketball
1. BK
2. KCB.
Ikipe ya mbere yegukanye igikombe n’ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda, iya kabiri ihabwa ibihumbi 60.

Topics


MIFOTRA and UNITAR to collaborate in capacity building and skills development

On Thursday 18 September 2025, Hon. Minister of Public Service & Labour Amb. Christine Nkulikiyinka received Mr. Mejia Alex, Director of the Division…

Read more →

Imyanzuro yafatiwe mu nama nyunguranabitekerezo ku ihangwa ry'umurimo mu ntara zose

Mu nama Nyunguranabitekerezo zabaye kuri uyu wa gatanu tariki 30/5/2025, mu ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali zitabiriwe n’abasaga 2,000,…

Read more →

Minister Nkulikiyinka Highlights Rwanda’s Achievements at 20th ILO Regional Conference in Addis Ababa

On Monday 19 May 2025, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka participated in the 20th International Labour Organization Regional Conference, currently…

Read more →

Labour day 2025: Government, Private, academia and development partners reflected on Job Creation as a shared priority

1 May 2025 marked International Labour Day with a high-level event at Serena Hotel in Kigali, where the Ministry of Public Service and Labour and…

Read more →

Umunsi mpuzamahanga w’ubuzima n’umutekano mu kazi (OSH) wizihirijwe i rwamagana

Kuri uyu wa mbere abasaga 500 biganjemo abayobozi muri za Minisiteri, ibigo bya Leta, Abikorera, abayobozi ba sendika n' abakora mu bucukuzi…

Read more →

KWIBUKA 31: Minisitiri Nkulikiyinka yifatanyije n'abarokokeye mu Ntara y'Iburasirazuba mu gikorwa cyo kwibuka

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025 Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo Amb. Christine Nkulikiyinka ari kumwe n’abandi bayobozi bifatanyije…

Read more →

MIFOTRA LAUNCHES CHILD LABOUR CASE MANAGEMENT FRAMEWORK TO STRENGTHEN CHILD PROTECTION AGAINST CHILD LABOUR

Kigali, 21 February 2025 

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in collaboration with its partners, launched the Child Labour Case…

Read more →

Investing in future: 260 Young Entrepreneurs Awarded for Outstanding Projects in Youth Connect

Today, the Ministry of Youth and Arts (MOYA) and the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with UNDP, awarded 260 young…

Read more →

Stakeholders, DPs, ILO, and MIFOTRA Convene to Align Policies with Job Creation

A 2-day workshop for the Global Accelerator initiative kicked off today in Nyamata, Bugesera, jointly organized by the International Labour…

Read more →
-->