Hon. Uwizeye yifatanyije n’Abatuye I Huye mu gutangiza Igihembwe cy’Ihinga 2017 A

Kuwa 14 Ukwakira 2016, Nyakubahwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo; Judith Uwizeye, yitabiriye umuhango wo gutangiza Igihembwe cy’Ihinga 2017 A, aho yasabye abaturage guhinga kijyambere ndetse bahuza ubutaka.
Minisitiri Uwizeye usanzwe akurikirana Akarere ka Huye nk’umujyanama wako, yashimiye abaturage bari bitabiriye icyo gikorwa cyari cyabereye mu Kagari ka Gatobotobo, Umurenge wa Mbazi Akarere ka Huye, abwira aba baturage ko nibashyira ingufu mu guhinga kijyambere nabo bazatera imbere bagasezerera ubukene burundu.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yagize ati “ndashima uburyo mwitabiriye iki gikorwa muri benshi, bigaragaza ko ubuhinzi mubuha agaciro cyane cyane ko abenshi bubatunze, ndabasaba gukomeza gushyira ingufu mu guhinga kijyambere, muhuza ubutaka ndetse mukoresha n’inyongeramusaruro kugira ngo umusaruro mukura mu buhinzi ubateze imbere.”
Minisitiri Uwizeye kandi yibukije Abari bitabiriye iki gikorwa ko imiyoborere myiza y’u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame ariyo ituma igihugu gikomeza gutera imbere, ko ubu byoroshye kwifatanya n’abayobozi mu bikorwa ibyo aribyo byose biteza igihugu imbere, bitandukanye n’uko byahoze mbere ya Jenoside.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yasabye abo baturage kandi kwitabira gahunda yo kugura mutuel de santé kugira ngo biteganyirize mbere yo kurwara.
Abaturage bo mu Murenge wa Mbazi bari bitabiriye icyo gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’Ihinga 2017 A basagaga Magana atanu, bakaba kuri uwo munsi barateye imbuto y’ibigori.

Topics


Botswana Delegation Pays Courtesy Visit to MIFOTRA

The Permanent Secretary at the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), Clement Kabiligi, received Ms. Matshidiso D. Bokole, Permanent…

Read more →

Minister Judith Uwizeye receives Amy pope, the Director general of the international organization for migration.

The Minister of Public Service and Labour, Hon. Judith Uwizeye, met with Ms. Amy Pope, Director General of the International Organization for…

Read more →

MIFOTRA and NPSC Discuss measures to Strengthen Public Service Management

On the 18th of August 2026, Hon. Judith Uwizeye, chaired a meeting with the National Public Service Commission (NPSC) to discuss key issues related to…

Read more →

MIFOTRA Concludes SDEP Training to Strengthen Employment and Career Guidance Services

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with the Korea International Cooperation Agency (KOICA Rwanda) and the Skills…

Read more →

MIFOTRA Hosts Career Fair to Link Diaspora Youth with Employment and Skills Opportunities in Rwanda

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA) organized a Career Fair for participants of the Rwanda Youth Tour, bringing together 50 young…

Read more →

Ministry of Public Service and Labour Holds Ministerial Handover Ceremony

The Ministry of Public Service and Labour on Monday, 15th June 2026, officially held a handover ceremony marking the transition between the outgoing…

Read more →

Minister Nkulikiyinka Presents Rwanda’s Vision on Artificial Intelligence and the Future of Work at the 114th International Labour Conference

At the 114th Session of the International Labour Conference, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka presented Rwanda’s perspective on the transformative…

Read more →

Labour Day 2026: Rwanda marks International Labour Day under the theme “Partnering for Skills, Powering Job Creation, and Fostering Local Economic Resilience.”

On Thursday, May 1st 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka hosted the International Labour Day 2026 celebration at the University of Rwanda,…

Read more →

Minister Christine Nkulikiyinka Leads National Observance of World Day for Safety and Health at Work 2026

On Tuesday April 26th 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka led the observance of the World Day for Safety and Health at Work, bringing together…

Read more →
-->