Ikigo cya Musanze kizafasha abantu mu kubona akazi cyatashywe ku mugaragaro

Kuri uyu wa kabiri tariki 06 Ukuboza 2016, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo Judith Uwizeye, aherekejwe n’abandi bashyitsi bakuru barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Claude Musabyimana ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Habyalimana Jean Damascene bari kumwe kandi n’abandi bayobozi batandukanye barimo ab’Inzego z’Umutekano ndetse n’abandi Bafatanyabikorwa, batashye ikigo cya Musanze kizafasha urubiruko n’abagore kubona imirimo.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo yibukije abari bitabiriye uwo muhango, ko igikorwa cyo guhanga imirimo kireba buri wese mu Nzego zitandukanye haba iza Leta, iz’Abikorera ndetse na Sosiyete Sivile, bityo bose bakwiriye kubigiramo uruhare ngo bateze Igihugu imbere.
Minisitiri kandi yashimiye Intara y’Amajyaruguru ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze by’umwihariko, kubera iki kigo (Musanze Employment Service Centre), avuga kizafasha urubyiruko n’Abagore kubona imirimo.
Yagize ati “Iki kigo kije gikurikira ikindi kigo nk’iki kiri I Kigali (Kigali Employment Services Centre) cyatangijwe muri 2013, turifuza ko ibigo nk’ibi bifasha urubyiruko n’Abagore kubona imirimo bigera mu Rwanda hose, cyane cyane ko ibigo nk’ibi bizajya bitanga amakuru arebana n’isoko ry’umurimo mu Rwanda, bizafasha kandi gutegura abakeneye kwinjira ku isoko ry’umurimo ndetse bibahuza n’abakoresha, iki kigo ni kimwe mu ngamba zashyizweho mu rwego rwo gufasha urubyiruko kubona imirimo, akaba ariyo mpamvu tubasaba kukibyaza umusaruro.”
Guverineri w’Amajyaruguru Musabyimana Claude ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Habyalimana Jean Damascene, bose mu ijambo ryabo bashimiye Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo kuba yaratekereje gushyira iki kigo I Musanze, ndetse bizeza ubufatanye mu kuzagiteza imbere.
Ibarura ry’ingo rya 4 rya 2013/2014 (EICV 4) ryerekanye ko ihangwa ry’imirimo mishya idashingiye ku buhinzi ryavuye ku mirimo 104,000 bigera ku 146,000 ugereranyije nk’uko byari bihagaze 2010/2011.
Gahunda ya Kora wIgire (National Employment Program) yashyizweho kugira ngo izafashe mu guhanga byibuze imirimo 200,000 itari ubuhinzi.

Topics


MIFOTRA and UNITAR to collaborate in capacity building and skills development

On Thursday 18 September 2025, Hon. Minister of Public Service & Labour Amb. Christine Nkulikiyinka received Mr. Mejia Alex, Director of the Division…

Read more →

Imyanzuro yafatiwe mu nama nyunguranabitekerezo ku ihangwa ry'umurimo mu ntara zose

Mu nama Nyunguranabitekerezo zabaye kuri uyu wa gatanu tariki 30/5/2025, mu ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali zitabiriwe n’abasaga 2,000,…

Read more →

Minister Nkulikiyinka Highlights Rwanda’s Achievements at 20th ILO Regional Conference in Addis Ababa

On Monday 19 May 2025, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka participated in the 20th International Labour Organization Regional Conference, currently…

Read more →

Labour day 2025: Government, Private, academia and development partners reflected on Job Creation as a shared priority

1 May 2025 marked International Labour Day with a high-level event at Serena Hotel in Kigali, where the Ministry of Public Service and Labour and…

Read more →

Umunsi mpuzamahanga w’ubuzima n’umutekano mu kazi (OSH) wizihirijwe i rwamagana

Kuri uyu wa mbere abasaga 500 biganjemo abayobozi muri za Minisiteri, ibigo bya Leta, Abikorera, abayobozi ba sendika n' abakora mu bucukuzi…

Read more →

KWIBUKA 31: Minisitiri Nkulikiyinka yifatanyije n'abarokokeye mu Ntara y'Iburasirazuba mu gikorwa cyo kwibuka

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025 Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo Amb. Christine Nkulikiyinka ari kumwe n’abandi bayobozi bifatanyije…

Read more →

MIFOTRA LAUNCHES CHILD LABOUR CASE MANAGEMENT FRAMEWORK TO STRENGTHEN CHILD PROTECTION AGAINST CHILD LABOUR

Kigali, 21 February 2025 

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in collaboration with its partners, launched the Child Labour Case…

Read more →

Investing in future: 260 Young Entrepreneurs Awarded for Outstanding Projects in Youth Connect

Today, the Ministry of Youth and Arts (MOYA) and the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with UNDP, awarded 260 young…

Read more →

Stakeholders, DPs, ILO, and MIFOTRA Convene to Align Policies with Job Creation

A 2-day workshop for the Global Accelerator initiative kicked off today in Nyamata, Bugesera, jointly organized by the International Labour…

Read more →
-->