Itangazo rishyiraho Guverinoma

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda  ryo mu 2003 ryavuguruwe muri  2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 30 Kanama 2017,  Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho ba Minisitiri n’Abanyamabanga ba Leta mu buryo bukurikira :
Abaminisitiri :
1. Madamu UWIZEYE Judith, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika
2. Bwana GATETE Claver, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
3. Bwana MUNYESHYAKA Vincent, Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda
4. Bwana Dr. BIRUTA Vincent, Minisitiri w’Ibidukikije
5. Madamu TUMUSHIME Francine, Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba
6. Madamu MUKESHIMANA Geraldine, Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi
7. Madamu MUSHIKIWABO Louise, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba
8. Bwana KABONEKA Francis, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
9. Bwana MUSONI James, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo
10. Bwana KABAREBE James, Minisitiri w’Ingabo
11. Madamu KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
12. Bwana Dr. MUSAFIRI Papias Malimba, Minisitiri w‘Uburezi
13. Madamu MBABAZI Rosemary, Minisitiri w’Urubyiruko
14. Bwana NSENGIMANA Jean Philbert, Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho
15. Madamu Debonheur  Jeanne d’Arc, Minisitiri ushinzwe impunzi n’Imicungire y‘Ibiza
16. Madamu UWACU Julienne, Minisitiri w‘Umuco na Siporo
17. Bwana BUSINGYE Johnston, Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta
18. Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
19. Madamu Dr. GASHUMBA Diane, Minisitiri w’Ubuzima
20. Madamu NYIRASAFARI Esperance, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango
Abanyamabanga ba Leta:  
1. Bwana RWAMUKWAYA Olivier, Umunyamabanga wa   Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro
2. Bwana MUNYAKAZI Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye
3. Madamu Dr. MUKABARAMBA Alivera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage
4. Bwana HARELIMANA Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage
5. Dr. NDAGIJIMANA Uzziel,  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi.
6. Bwana  Dr  NDIMUBANZI Patrick , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze
7. Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu
8. Madamu KAMAYIRESE Germaine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi
9. Bwana NSENGIYUMVA Fulgence,  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi
10. Bwana UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa  Leta muri Minisiteri  y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga  n’andi Mategeko
11. Bwana NDUHUNGIREHE Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho kandi n’abandi Bayobozi bakurikira:
1. Bwana MUREKEZI Anastase, Umuvunyi Mukuru
2. Abayobozi bakurikira bari ku rwego rwa Minisitiri :
1. AKAMANZI Clare, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere/RDB
2. GATARE Francis, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe za Mine, Gazi na peteroli
3. Madamu UWAMARIYA Odette, Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe/Director of Cabinet
4. Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru
5. Bwana MUFULUKYE Fred, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba
6. Bwana NTIGENGWA John, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Umuco na Siporo
7. Bwana BIGENIMANA Emmanuel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri  y’Urubyiruko
8. Bwana SEBERA Michel,  Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda
9. MUSABYIMANA Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutaka n’Amashyamba
10. INGABIRE Assoumpta, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu
11. Bwana RUGIRA Amandin,  Ambasaderi muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi
12. KAMPETA SAYINZOGA, Umuyobozi Mukuru  w’Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi no guteza imbere Inganda (NIRDA)
13. Madame MUKANTABANA Seraphine, Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu  buzima busanzwe Abavuye ku rugerero
14. Bwana BAMPORIKI Edouard,  Perezida w’ITORERO ry’Igihugu
15. Bwana  HABYARIMANA Gilbert, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative
16. Bwana SERUBIBI Eric, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire
17. Bwana RUCAGU Boniface, Umwe mubagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye
Bikorewe i Kigali, kuwa 30 Kanama 2017, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Republika, Paul KAGAME
Minisitiri w’Intebe
Dr. Edouard NGIRENTE Source; www.primature.gov.rw

Topics


MIFOTRA and UNITAR to collaborate in capacity building and skills development

On Thursday 18 September 2025, Hon. Minister of Public Service & Labour Amb. Christine Nkulikiyinka received Mr. Mejia Alex, Director of the Division…

Read more →

Imyanzuro yafatiwe mu nama nyunguranabitekerezo ku ihangwa ry'umurimo mu ntara zose

Mu nama Nyunguranabitekerezo zabaye kuri uyu wa gatanu tariki 30/5/2025, mu ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali zitabiriwe n’abasaga 2,000,…

Read more →

Minister Nkulikiyinka Highlights Rwanda’s Achievements at 20th ILO Regional Conference in Addis Ababa

On Monday 19 May 2025, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka participated in the 20th International Labour Organization Regional Conference, currently…

Read more →

Labour day 2025: Government, Private, academia and development partners reflected on Job Creation as a shared priority

1 May 2025 marked International Labour Day with a high-level event at Serena Hotel in Kigali, where the Ministry of Public Service and Labour and…

Read more →

Umunsi mpuzamahanga w’ubuzima n’umutekano mu kazi (OSH) wizihirijwe i rwamagana

Kuri uyu wa mbere abasaga 500 biganjemo abayobozi muri za Minisiteri, ibigo bya Leta, Abikorera, abayobozi ba sendika n' abakora mu bucukuzi…

Read more →

KWIBUKA 31: Minisitiri Nkulikiyinka yifatanyije n'abarokokeye mu Ntara y'Iburasirazuba mu gikorwa cyo kwibuka

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025 Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo Amb. Christine Nkulikiyinka ari kumwe n’abandi bayobozi bifatanyije…

Read more →

MIFOTRA LAUNCHES CHILD LABOUR CASE MANAGEMENT FRAMEWORK TO STRENGTHEN CHILD PROTECTION AGAINST CHILD LABOUR

Kigali, 21 February 2025 

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in collaboration with its partners, launched the Child Labour Case…

Read more →

Investing in future: 260 Young Entrepreneurs Awarded for Outstanding Projects in Youth Connect

Today, the Ministry of Youth and Arts (MOYA) and the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with UNDP, awarded 260 young…

Read more →

Stakeholders, DPs, ILO, and MIFOTRA Convene to Align Policies with Job Creation

A 2-day workshop for the Global Accelerator initiative kicked off today in Nyamata, Bugesera, jointly organized by the International Labour…

Read more →
-->