Minisitiri Rwanyindo yasabye Abakoresha bo mu Mujyi wa Kigali gusenyera umugozi umwe hagamijwe umurimo unoze kandi utanga umusaruro
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Werurwe 2022, Nyakubahwa RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yayoboye Inama Nyunguranabitekerezo ku kunoza Umurimo mu bigo by’Abikorera ku rwego rw’ Umujyi wa Kigali. Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga (WebEx Meeting).
Inama yitabiriwe na Madamu Martine URUJENI, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Bwana Jordi Michel MUSONI, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR), Eric NZABANDORA, Umuyobozi w’Impuzamasendika COTRAF, Uhagarariye Urugaga rw’Abikorera (PSF), Abayobozi Nshingwabikorwa b’Uturere tugize Umujyi wa Kigali, Uhagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Uhagarariye Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Abakoresha, Abahagarariye Abakozi n’abandi Bafatanyabikorwa batandukanye.
Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri Rwanyindo yashimiye abitabiriye inama, abibutsa impamvu nyamukuru y’inama, aho yagize ati: “ndabashimira mwese ko mwigomwe umwanya wanyu mukitabira iyi nama imaze kutubera urubuga rwo kungurana ibitekerezo byatuma turushaho kugera ku ntego duhuriyeho.”
Muri iyi nama, ibiganiro byibanze kuri izi ngingo zikurikira: kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana, gukomeza guteza imbere umurimo unoze kandi utanga umusaruro, kwita ku buzima n’umutekano ku kazi, kongerera ubushobozi abakozi binyuze mu mahugurwa no kongerera amahirwe abarangije kwiga n’abiga ibijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro kugira ngo bimenyereze umwuga/umurimo.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Martine URUJENI yijeje uruhare rw’Umujyi wa Kigali mu guteza imbere umurimo unoze kandi utanga umusaruro no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana. Yagize ati: “Umujyi wa Kigali watangije ibikorwa byo guhanga imirimo ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali n’abikorera ku giti cyabo. Turabizeza ubufatanye busesuye haba mu nzego za Leta n’Abikorera, tuzakomeza gufatanya kugira ngo twese umuhigo wo guhanga imirimo 1,500,000 bitarenze 2024 nk’uko biteganywa na Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1).
Asoza iyi nama, Minisitiri RWANYINDO yasabye abakoresha gusenyera umugozi umwe mu rwego rwo guteza imbere umurimo, yagize ati: “Ibiganiro hagati y’abakozi n’abakoresha ndetse na Guverinoma bizadufasha kwesa imihigo. Twese tugomba gusenyera umugozi umwe kugira ngo duteze imbere umurimo mu Rwanda, duteze imbere abakozi ndetse n’abakoresha. Mu gihe uburenganzira bw’abakozi bwubahirijwe, bituma twese dutera imbere.”
Buri mwaka w’ingengo y’imari, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ku bufatanye n’Abafatanyabikorwa batandukanye, itegura inama nyunguranabitekerezo ku rwego rwa buri Ntara n’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kurushaho gufatira hamwe ingamba zo guteza imbere umurimo unoze kandi utanga umusaruro. Ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, iyi nama yaherukaga kuba mu Ukuboza 2020.
Topics
The Permanent Secretary at the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), Clement Kabiligi, received Ms. Matshidiso D. Bokole, Permanent…
The Minister of Public Service and Labour, Hon. Judith Uwizeye, met with Ms. Amy Pope, Director General of the International Organization for…
On the 18th of August 2026, Hon. Judith Uwizeye, chaired a meeting with the National Public Service Commission (NPSC) to discuss key issues related to…
The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with the Korea International Cooperation Agency (KOICA Rwanda) and the Skills…
The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA) organized a Career Fair for participants of the Rwanda Youth Tour, bringing together 50 young…
The Ministry of Public Service and Labour on Monday, 15th June 2026, officially held a handover ceremony marking the transition between the outgoing…
At the 114th Session of the International Labour Conference, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka presented Rwanda’s perspective on the transformative…
On Thursday, May 1st 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka hosted the International Labour Day 2026 celebration at the University of Rwanda,…
On Tuesday April 26th 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka led the observance of the World Day for Safety and Health at Work, bringing together…