Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo yasabye abikorera kunoza ibikorerwa mu Rwanda mu rwego rwo kwihutisha iterambere

Ku wa 01 Gicurasi 2018, u Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’umurimo,  Umunsi wizihirijwe mu Murenge wa Gisenyi  mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti  iti  “Duteze imbere umurimo utanga umusaruro, Twihutishe iterambere”.
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byari byitabiriwe n’abakozi b’ingeri nyinshi higanjemo urubyiruko, mu buhamya bwagiye butangwa bamwe mu rubyiruko bahize abandi mu kwihangira imirimo itanga umusaruro ikanatanga akazi ku bandi bakaba baragaragaje ko kwiteza imbere no kwihangira imirimo bidasaba guhera ku gishoro kinini, ahubwo bisaba gushirika ubute,kwiyemeza  ugakora kandi ukagira intego n’Icyerekezo   wifuza kugeraho
Ruzibiza Stephen; Umuyobozi Mukuru  w’Urugaga Rw’Abikorera mu Rwanda na Mubera Martin; Perezida wa CESTRAR ihagarariye amasendika y’Abakozi  mu Rwanda, bose mu butumwa bwabo bashimye ubufatanye bafitanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo  ndetse bishimira ibimaze kugerwaho mu rwego rwo guteza imbere umurimo mu Rwanda binyuze mu bufatanye buhoraho hagati y’Inzego za Leta, Abikorera ndetse n’Abahagarariye abakozi, ndetse bashimira ko  Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda riri kuvugururwa kuko ryitezweho kuzakomeza kurushaho guteza imbere Umurimo ndetse no kuwunoza.   
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo; Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yashimiye abitabiriye umuhango bose, abasaba gukomeza kwibanda ku gukora ibikenewe ku isoko muri gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), ariko bakarushaho kubikora neza kugira ngo bibashe guhangana n’ibiva mu mahanga netse no ku isoko mpuzamahanga .
Minisitiri Rwanyindo yagize ati “Ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) bikomeje kugira uruhare mu ihangwa ry’imirimo. Dukwiye kurushaho kugura ibikorerwa iwacu kandi ababikora bakarushaho kongera ubwiza bwabyo kugira ngo bishobore guhangana no ku isoko mpuzamahanga.”
Yakomeje agira ati “Dukwiye kongera ubumenyi n’ikoranabuhanga mu byo dukora byose kugirango dushobore kubyaza umusaruro amahirwe y’isoko ryaguye ry’Afurika no kwihutisha ihangwa ry’imirimo itanga umusaruro.”
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yasabye kandi urubyiruko kugana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, kuko ubumenyingiro ari inkingi yo kwihangira imirimo no kuyibona mu buryo bworoshye bikanagira uruhare mu kongera ibikorerwa mu Rwanda.
Muri uyu muhango wo ku rwego  rw’igihugu hahembwe abanyamakuru batatu bahize abandi mu gukora inkuru zishishikariza abantu gukora no kwihangira imirimo, ba Rwiyemezamirimo batatu b’urubyiruko bahize abandi mu kwihangira imirimo, Akarere kamwe muri buri Ntara kahize utundi mu mu guteza imbere ndetse no gushyiraho uburyo bufasha bukanorohereza abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa  bikagira ingaruka nziza ku ihangwa  ry’ imirimo myinshi  ndetse n’ibigo byafashije urubyiruko rwinshi kwimenyereza umurimo.
Nyuma y’ibirori, abakozi n’abakoresha bakomereje kwizihiza Umunsi w’Umurimo mu  gusangira no gusabana muri buri Kigo  ari nako hatorwa Indashyikirwa.
“Duteze imbere Umurimo Utanga Umusaruro, Twihutishe Iterambere”

Topics


Botswana Delegation Pays Courtesy Visit to MIFOTRA

The Permanent Secretary at the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), Clement Kabiligi, received Ms. Matshidiso D. Bokole, Permanent…

Read more →

Minister Judith Uwizeye receives Amy pope, the Director general of the international organization for migration.

The Minister of Public Service and Labour, Hon. Judith Uwizeye, met with Ms. Amy Pope, Director General of the International Organization for…

Read more →

MIFOTRA and NPSC Discuss measures to Strengthen Public Service Management

On the 18th of August 2026, Hon. Judith Uwizeye, chaired a meeting with the National Public Service Commission (NPSC) to discuss key issues related to…

Read more →

MIFOTRA Concludes SDEP Training to Strengthen Employment and Career Guidance Services

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with the Korea International Cooperation Agency (KOICA Rwanda) and the Skills…

Read more →

MIFOTRA Hosts Career Fair to Link Diaspora Youth with Employment and Skills Opportunities in Rwanda

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA) organized a Career Fair for participants of the Rwanda Youth Tour, bringing together 50 young…

Read more →

Ministry of Public Service and Labour Holds Ministerial Handover Ceremony

The Ministry of Public Service and Labour on Monday, 15th June 2026, officially held a handover ceremony marking the transition between the outgoing…

Read more →

Minister Nkulikiyinka Presents Rwanda’s Vision on Artificial Intelligence and the Future of Work at the 114th International Labour Conference

At the 114th Session of the International Labour Conference, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka presented Rwanda’s perspective on the transformative…

Read more →

Labour Day 2026: Rwanda marks International Labour Day under the theme “Partnering for Skills, Powering Job Creation, and Fostering Local Economic Resilience.”

On Thursday, May 1st 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka hosted the International Labour Day 2026 celebration at the University of Rwanda,…

Read more →

Minister Christine Nkulikiyinka Leads National Observance of World Day for Safety and Health at Work 2026

On Tuesday April 26th 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka led the observance of the World Day for Safety and Health at Work, bringing together…

Read more →
-->