Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yasuye Ibikorwa byo kwihangira umurimo muri Nyamasheke

Kuwa 24 Werurwe 2017, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Judith Uwizeye, yasuye ibikorwa byo kwihangira imirimo mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’I Burengerazuba, Ibikorwa biterwa inkunga binyuze muri gahunda ya NEP-Kora Wigire.
Kuri uwo munsi, Minisitiri Uwizeye aherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere Kalima Aimé Fabien; ndetse n’abandi bayobozi b’Akarere ka Nyamasheke, basuye SACCO Kokasa yo mu Murenge wa Kanjongo, mu Karere ka Nyamasheke, imwe muri SACCO zikorana na NEP-Kora Wigire, ndetse inkunga yo gufasha ba Rwiyemezamirimo muri iyi gahunda yo kwihangira imirimo ikaba icishwa muri iyi SACCO.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo nyuma yo kugaragarizwa imikorere y’iyi SACCO yarayishimye, abasaba gukomeza gutanga inguzanyo nyinshi zifasha ba Rwiyemezamirimo b’urubyiruko n’abagore kwihangira imirimo bakiteza imbere muri gahunda ya Kora Wigire.
Minisitiri yasuye kandi Agakiriro ka Nyamasheke, ubusanzwe Agakiriro gakoreramo urubyiruko rurenga ijana, ariko hakaba hari abakozi bake bitewe n’ikibazo cy’umuriro wabaye muke muri ako Gakiriro gasanzwe gakorerwamo imyuga yo gusudira no kubaza.
Habyalimana Jovith; Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyamasheke, yemereye Minisitiri ko icyo kibazo cy’umuriro kizaba cyakemutse abakozi bakongera gukorera muri ako Gakiriro ari benshi bitarenze amezi abiri.
Nyuma yo gusura Agakiriro, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yasuye Uruganda ruciriritse rukora ibisuguti n’imitobe ruzwi ku izina ry’Agasaro, ashima imikorere y’uru ruganda n’uburyo rumaze kwiteza imbere.
Isabelle Uzamukunda; Rwiyemezamirimo ufite uru ruganda ruciriritse rw’Agasaro, yavuze ko uruganda rwabo rukora neza ndetse rwohereza ibicuruzwa byarwo mu Rwanda no mu bihugu birukikije, ariko bagifite imbogamizi yo kubona ibifunika ibicuruzwa byabo (emballage) kuko biva hanze bihenze.
Minisitiri Uwizeye yavuze ko icyo ari ikibazo rusange kuri ba Rwiyemezamirimo bakora ibikorerwa mu Rwanda, avuga ko azakiganira n’ababishinzwe ngo barebe uko cyakemuka.
Minisitiri Uwizeye yasoje uru rugendo ashima ibikorwa byo kwihangira imirimo muri aka Karere ka Nyamasheke, abizeza gukomeza kubafasha kwiteza imbere bihangira imirimo.

Topics


Botswana Delegation Pays Courtesy Visit to MIFOTRA

The Permanent Secretary at the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), Clement Kabiligi, received Ms. Matshidiso D. Bokole, Permanent…

Read more →

Minister Judith Uwizeye receives Amy pope, the Director general of the international organization for migration.

The Minister of Public Service and Labour, Hon. Judith Uwizeye, met with Ms. Amy Pope, Director General of the International Organization for…

Read more →

MIFOTRA and NPSC Discuss measures to Strengthen Public Service Management

On the 18th of August 2026, Hon. Judith Uwizeye, chaired a meeting with the National Public Service Commission (NPSC) to discuss key issues related to…

Read more →

MIFOTRA Concludes SDEP Training to Strengthen Employment and Career Guidance Services

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with the Korea International Cooperation Agency (KOICA Rwanda) and the Skills…

Read more →

MIFOTRA Hosts Career Fair to Link Diaspora Youth with Employment and Skills Opportunities in Rwanda

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA) organized a Career Fair for participants of the Rwanda Youth Tour, bringing together 50 young…

Read more →

Ministry of Public Service and Labour Holds Ministerial Handover Ceremony

The Ministry of Public Service and Labour on Monday, 15th June 2026, officially held a handover ceremony marking the transition between the outgoing…

Read more →

Minister Nkulikiyinka Presents Rwanda’s Vision on Artificial Intelligence and the Future of Work at the 114th International Labour Conference

At the 114th Session of the International Labour Conference, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka presented Rwanda’s perspective on the transformative…

Read more →

Labour Day 2026: Rwanda marks International Labour Day under the theme “Partnering for Skills, Powering Job Creation, and Fostering Local Economic Resilience.”

On Thursday, May 1st 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka hosted the International Labour Day 2026 celebration at the University of Rwanda,…

Read more →

Minister Christine Nkulikiyinka Leads National Observance of World Day for Safety and Health at Work 2026

On Tuesday April 26th 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka led the observance of the World Day for Safety and Health at Work, bringing together…

Read more →
-->