Minisitiri w’Abakozi ba Leta n'Umurimo yibukije Abikorera mu Ntara y’I Burengerazuba kubahiriza Itegeko ry’Umurimo

Kuwa 23 Werurwe 2017 Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo; Judith Uwizeye, yasuye Intara y’I Burengerazuba aho yaganiriye na ba Rwiyemezamirimo bakorera muri iyo Ntara, abibutsa kubahiriza Ingingo zikubiye mu Itegeko ry’Umurimo, ibiganiro byabereye mu Karere ka Karongi kuri uwo munsi.
Iyo nama nyunguranabitekerezo yari yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’I Burengerazuba, Munyentwali Alphonse, ba Mayors bose bayobora Uturere turindwi tw’iyi Ntara (Karongi, Rusizi, Nyamasheke, Ngororero, Rutsiro, Nyabihu na Rubavu), Abayobozi b’Ingabo na Polisi muri iyi Ntara ndetse na ba Rwiyemezamirimo bakorera ibikorwa byabo muri iyi Ntara y’I Burengerazuba.
Ba Rwiyemezamirirmo bakorera muri iyo Ntara basaga 300, bari bitabiriye iyo nama ngishwanama, bashimiye Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo kuba yaje kwifatanya nabo, bamubwira ko bo bamaze gutera intambwe mu kubahiriza Itegeko ry’Umurimo, kuko batagikoresha abana imirimo mibi, gusa hari hake bikigaragara ariko bagiye kubibakangurira kubahiriza Itegeko ry’Umurimo.
Minisitiri Uwizeye yongeye kwibutsa ba Rwiyemezamirimo bo muri iyi Ntara, ko iyi Ntara irangwamo ubuhinzi bw’icyayi cyinshi ugereranyije n’izindi, abasaba kudakoresha abana mu busaruzi n’ubwikorezi bw’icyayi, ndetse anabasaba kutabakoresha mu mirimo mibi iyo ariyo yose.
Ba Rwiyemezamirimo  bakora ubucuruzi bw’icyayi bavuze ko gukoresha abana mu cyayi byagabanutse, ndetse biyemeza ko ahakigaragara abana bakoreshwa mu gusarura icyayi bagiye kubikumira bafatanyije n’Inzego z’ibanze.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta yongeye kwibutsa abari bitabiriye inama ko Itegeko ry’Umurimo risobanutse, kandi utazajya yubahirizwa Ingingo zikubiyemo hari ibihano biteganyijwe bimuhana.


Topics


Botswana Delegation Pays Courtesy Visit to MIFOTRA

The Permanent Secretary at the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), Clement Kabiligi, received Ms. Matshidiso D. Bokole, Permanent…

Read more →

Minister Judith Uwizeye receives Amy pope, the Director general of the international organization for migration.

The Minister of Public Service and Labour, Hon. Judith Uwizeye, met with Ms. Amy Pope, Director General of the International Organization for…

Read more →

MIFOTRA and NPSC Discuss measures to Strengthen Public Service Management

On the 18th of August 2026, Hon. Judith Uwizeye, chaired a meeting with the National Public Service Commission (NPSC) to discuss key issues related to…

Read more →

MIFOTRA Concludes SDEP Training to Strengthen Employment and Career Guidance Services

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with the Korea International Cooperation Agency (KOICA Rwanda) and the Skills…

Read more →

MIFOTRA Hosts Career Fair to Link Diaspora Youth with Employment and Skills Opportunities in Rwanda

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA) organized a Career Fair for participants of the Rwanda Youth Tour, bringing together 50 young…

Read more →

Ministry of Public Service and Labour Holds Ministerial Handover Ceremony

The Ministry of Public Service and Labour on Monday, 15th June 2026, officially held a handover ceremony marking the transition between the outgoing…

Read more →

Minister Nkulikiyinka Presents Rwanda’s Vision on Artificial Intelligence and the Future of Work at the 114th International Labour Conference

At the 114th Session of the International Labour Conference, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka presented Rwanda’s perspective on the transformative…

Read more →

Labour Day 2026: Rwanda marks International Labour Day under the theme “Partnering for Skills, Powering Job Creation, and Fostering Local Economic Resilience.”

On Thursday, May 1st 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka hosted the International Labour Day 2026 celebration at the University of Rwanda,…

Read more →

Minister Christine Nkulikiyinka Leads National Observance of World Day for Safety and Health at Work 2026

On Tuesday April 26th 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka led the observance of the World Day for Safety and Health at Work, bringing together…

Read more →
-->