Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yifatanyije n’Abadivantisiti b’Umujyi wa Kigali mu Muganda wa Nyakanga 2016

Ku cyumweru tariki ya 31,Nyakanga 2016,  Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Judith Uwizeye, yifatanyije n’Abadivantisiti w’Umunsi wa karindwi babarizwa mu Mujyi wa Kigali, mu Muganda ngarukakwezi wabereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gikondo, Akagali ka Kinunga, Umudugudu wa Ruganwa 1, aho abantu benshi bakunze kwita mu Kanogo, Umuganda witabiriwe n’Abadivantisiti basaga 2,000.

Uwo muganda wibanze ku bikorwa byo  gutunganya ubusitani buherereye muri iki kibaya cyo mu Kanogo, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Gikondo, ndetse no gutunganya igishanga kihegereye.

Umuganda  urangiye, habaye ibiganiro  byitabiriwe n’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi bo mu Mujyi wa Kigali bari bavuye mu Muganda, ibiganiro byabereye muri ubwo busitani, aho Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi bibukijwe ko bagomba kwitabira Gahunda za Leta nk’abandi benegihugu bose, cyane cyane kuri uwo Munsi abadivantisti baganirijwe kuri Gahunda y’Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Santé), gukosoza ibyiciro by’ubudehe ndetse no kuri gahunda ya Kora wigire izafasha u Rwanda mu guhanga imirimo 200,000 buri mwaka.
 
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Uwizeye Judith  yabwiye abitabiriye Umuganda ko kugura Mutuelle de Santé ari ukwiteganyiriza, kuko igihe cyose ufite Mutuelle de Santé adatungurwa n’uburwayi akabura amafranga amufasha kwivuza, ndetse anashima ko mu Muganda uheruka yari yabisabye Abadivantisiti bari bawitabiriye kandi abenshi bakaba barabikoze.

Minisitiri Uwizeye yasoje ibiganiro yagiranye n’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi abashimira ubwitange bagaragaza mu muganda, ndetse anabashimira uburyo kuri uwo munsi bari bitabiriye umuganda ari benshi, kandi ibikorwa byabo mu Muganda bigaragara ndetse bishimwa n’Inzego z’ibanze.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta kandi yasabye Nsabimana Pascal; Visi Mayor w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe iterambere ry’ubukungu wari uhagarariye Mayor w’Umujyi wa Kigali utarabonetse, kujya bagaragaza muri raporo y’Umuganda n’ibikorwa Abadivantisiti baba bakoze mu Muganda.

Topics


Botswana Delegation Pays Courtesy Visit to MIFOTRA

The Permanent Secretary at the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), Clement Kabiligi, received Ms. Matshidiso D. Bokole, Permanent…

Read more →

Minister Judith Uwizeye receives Amy pope, the Director general of the international organization for migration.

The Minister of Public Service and Labour, Hon. Judith Uwizeye, met with Ms. Amy Pope, Director General of the International Organization for…

Read more →

MIFOTRA and NPSC Discuss measures to Strengthen Public Service Management

On the 18th of August 2026, Hon. Judith Uwizeye, chaired a meeting with the National Public Service Commission (NPSC) to discuss key issues related to…

Read more →

MIFOTRA Concludes SDEP Training to Strengthen Employment and Career Guidance Services

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with the Korea International Cooperation Agency (KOICA Rwanda) and the Skills…

Read more →

MIFOTRA Hosts Career Fair to Link Diaspora Youth with Employment and Skills Opportunities in Rwanda

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA) organized a Career Fair for participants of the Rwanda Youth Tour, bringing together 50 young…

Read more →

Ministry of Public Service and Labour Holds Ministerial Handover Ceremony

The Ministry of Public Service and Labour on Monday, 15th June 2026, officially held a handover ceremony marking the transition between the outgoing…

Read more →

Minister Nkulikiyinka Presents Rwanda’s Vision on Artificial Intelligence and the Future of Work at the 114th International Labour Conference

At the 114th Session of the International Labour Conference, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka presented Rwanda’s perspective on the transformative…

Read more →

Labour Day 2026: Rwanda marks International Labour Day under the theme “Partnering for Skills, Powering Job Creation, and Fostering Local Economic Resilience.”

On Thursday, May 1st 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka hosted the International Labour Day 2026 celebration at the University of Rwanda,…

Read more →

Minister Christine Nkulikiyinka Leads National Observance of World Day for Safety and Health at Work 2026

On Tuesday April 26th 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka led the observance of the World Day for Safety and Health at Work, bringing together…

Read more →
-->