Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yifatanyije n’abagore bo mu Mujyi wa Kigali kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’umugore

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo; Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yitabiriye umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore wa 2018, umuhango wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo kuwa 08 Werurwe 2018.
Uwo muhango wabimburiwe n’imikino, ahabaye umukino usoza amarushanwa y’abagore, abagore bo mu nzego z’ibanze mu Karere ka Kicukiro begukana igikombe batsinze abagore bari mu gisirikare igitego 1-0.
Mbere y’uwo mukino hari habanje umupira w’amaguru w’abakobwa batarengeje imyaka 20, ikipe ya Kimisagara niyo yegukanye igikombe itsinze iya Ndera igitego 1-0.
Aya marushanwa yabaye kuri munsi w’Umugore yari yateguwe n’Umujyi wa Kigali, yitabiriwe n’abagore bari mu nzego z’ibanze mu Turere tuwugize, abari mu Ngabo bakora ikipe n’abari muri Polisi bakora iyabo.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo wari n’umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yabanje gushimira amakipe yitwaye neza mu mikino ya nyuma yabaye kuri uwo munsi, ndetse anashimira n’abateguye ayo marushanwa, avuga ko ari igikorwa cyiza cyo guteza imbere umugore. 
Minisitiri Rwanyindo yongeye gushimira imiyoborere myiza y’u Rwanda idaheza, yatumye umugore yimakazwa imbere ndetse agatera imbere muri byinshi.
Gusa Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yongeye kugaruka ku nzitizi zigihari ku bagore, aho kugeza ubu abagore badafite akazi aribo benshi ugereranyije n’abagabo, aho imibare yerekana ko 17.5% by’abagore badafite akazi, mu gihe abagabo ari 16.1%, ahanini biterwa n’ubumenyi buke nk’uko bigaragazwa n’ibarura ry’uko umurimo uhagaze mu Rwanda rya 2017.
Minisitiri Rwanyindo yasoje ijambo rye asaba abagore kwitabira gahunda zibateza imbere, zirimo kugana amashuri y’imyuga, kugana ibigo by’imali iciriritse bagasaba inguzanyo bakiteza imbere, gukora ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere n’ibindi.
Insanganyamatsiko yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore muri uyu mwaka wa 2018 igira iti:” “Munyarwandakazi, Komeza Umurava mu Iterambere, Twubake u Rwanda Twifuza”,

Topics


Botswana Delegation Pays Courtesy Visit to MIFOTRA

The Permanent Secretary at the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), Clement Kabiligi, received Ms. Matshidiso D. Bokole, Permanent…

Read more →

Minister Judith Uwizeye receives Amy pope, the Director general of the international organization for migration.

The Minister of Public Service and Labour, Hon. Judith Uwizeye, met with Ms. Amy Pope, Director General of the International Organization for…

Read more →

MIFOTRA and NPSC Discuss measures to Strengthen Public Service Management

On the 18th of August 2026, Hon. Judith Uwizeye, chaired a meeting with the National Public Service Commission (NPSC) to discuss key issues related to…

Read more →

MIFOTRA Concludes SDEP Training to Strengthen Employment and Career Guidance Services

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with the Korea International Cooperation Agency (KOICA Rwanda) and the Skills…

Read more →

MIFOTRA Hosts Career Fair to Link Diaspora Youth with Employment and Skills Opportunities in Rwanda

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA) organized a Career Fair for participants of the Rwanda Youth Tour, bringing together 50 young…

Read more →

Ministry of Public Service and Labour Holds Ministerial Handover Ceremony

The Ministry of Public Service and Labour on Monday, 15th June 2026, officially held a handover ceremony marking the transition between the outgoing…

Read more →

Minister Nkulikiyinka Presents Rwanda’s Vision on Artificial Intelligence and the Future of Work at the 114th International Labour Conference

At the 114th Session of the International Labour Conference, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka presented Rwanda’s perspective on the transformative…

Read more →

Labour Day 2026: Rwanda marks International Labour Day under the theme “Partnering for Skills, Powering Job Creation, and Fostering Local Economic Resilience.”

On Thursday, May 1st 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka hosted the International Labour Day 2026 celebration at the University of Rwanda,…

Read more →

Minister Christine Nkulikiyinka Leads National Observance of World Day for Safety and Health at Work 2026

On Tuesday April 26th 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka led the observance of the World Day for Safety and Health at Work, bringing together…

Read more →
-->