Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yifatanyije n’abatuye Nyarugenge mu gutangiza igikorwa cyo kubaka amashuri mashya

Kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Nzeli 2017, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo; Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yifatanyije n’abatuye Akarere ka Nyarugenge mu gikorwa cyo gusiza ahazubakwa  amashuri mashya asimbura ayari ashaje, ndetse no gusiza ahazubakwa ubwiherero.
Icyo gikorwa cyabereye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyarugenge, aho abayobozi batandukanye barimo ab’inzego z’ibanze, iz’umutekano ndetse n’abaturage bifatanyije na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo gukora uwo muganda udasanzwe wabaye kuri uwo munsi.
Gusiza ahazubakwa amashuri n’ubwiherero byabereye muri site 9 z’Akarere ka Nyarugenge mu buryo bukurikira:
 1. Site ya Muhima Abaturage bashije ahazubakwa ubwiherero 12,
2. Site ya Kimisagara hacukuwe imisingi ya fondasiyo, 
3. Site ya Kabusunzu  abaturage basenye amashuli ashaje basiza ahazubakwa amashuri mashya, 
4. Site ya Kivugiza hasenywe amashuli ashaje urubyiruko rwa St Joseph rwafatanyije n'abaturage ba Kivugiza,
 5. Site ya Nyarugenge muri uwo muganda udasanzwe, abaturage bawitabiriye ari benshi ariko bagira imbogamizi yo gucukura ahantu hakomeye, abaturage biyemeje  kwishakamo ubushobozi bakazashaka imashini  isiza  ikibanza,
6. Site ya Burema Mageragere , abaturage  bashije  ahazubakwa amashuri,
 7. Site ya Buye Mageragere abaturage bitabiriye basiza ahazubakwa ibyumba by'amashuri,
8. Site ya Karama yatunganyije ahazubakwa ubwiherero 12,
9. Site ya Kigali ari naho hatangirijwe iki igikorwa, hashijwe ikibanza aho amashuri azubakwa muri GS Kigali. Nyuma yaho imashini yakomeje kuringaniza ubutaka busigaye.
Iki nicyo gikorwa cya mbere Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo; Rwanyindo Kayirangwa Fanfan akoreye mu Karere ka Nyarugenge, nyuma y’aho Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe ahaye Abaminisitiri kugira Uturere bakurikirana ndetse bakadufasha kutugira inama mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta.

Topics


Botswana Delegation Pays Courtesy Visit to MIFOTRA

The Permanent Secretary at the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), Clement Kabiligi, received Ms. Matshidiso D. Bokole, Permanent…

Read more →

Minister Judith Uwizeye receives Amy pope, the Director general of the international organization for migration.

The Minister of Public Service and Labour, Hon. Judith Uwizeye, met with Ms. Amy Pope, Director General of the International Organization for…

Read more →

MIFOTRA and NPSC Discuss measures to Strengthen Public Service Management

On the 18th of August 2026, Hon. Judith Uwizeye, chaired a meeting with the National Public Service Commission (NPSC) to discuss key issues related to…

Read more →

MIFOTRA Concludes SDEP Training to Strengthen Employment and Career Guidance Services

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with the Korea International Cooperation Agency (KOICA Rwanda) and the Skills…

Read more →

MIFOTRA Hosts Career Fair to Link Diaspora Youth with Employment and Skills Opportunities in Rwanda

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA) organized a Career Fair for participants of the Rwanda Youth Tour, bringing together 50 young…

Read more →

Ministry of Public Service and Labour Holds Ministerial Handover Ceremony

The Ministry of Public Service and Labour on Monday, 15th June 2026, officially held a handover ceremony marking the transition between the outgoing…

Read more →

Minister Nkulikiyinka Presents Rwanda’s Vision on Artificial Intelligence and the Future of Work at the 114th International Labour Conference

At the 114th Session of the International Labour Conference, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka presented Rwanda’s perspective on the transformative…

Read more →

Labour Day 2026: Rwanda marks International Labour Day under the theme “Partnering for Skills, Powering Job Creation, and Fostering Local Economic Resilience.”

On Thursday, May 1st 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka hosted the International Labour Day 2026 celebration at the University of Rwanda,…

Read more →

Minister Christine Nkulikiyinka Leads National Observance of World Day for Safety and Health at Work 2026

On Tuesday April 26th 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka led the observance of the World Day for Safety and Health at Work, bringing together…

Read more →
-->