Minitiri w’Intebe yibukije Intore z’Imbamburiramihigo kugira Indangagaciro Nyarwanda

Kuwa 27 Ugushyingo 2016 ubwo hasozwaga Itorero ry’Abayobozi b’Amashami mu Nzego zose za Leta, Itorero ryiswe IMBAMBURIRAMIHIGO, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yibukije abayobozi b’amashami ko bafite inshingano yo gutanga serivisi nziza ku baturage, anashimangira ko bagomba gucunga neza ibya Leta kandi ntibatume ibintu bidafututse bibanyura imbere ngo bikomeze mu buyobozi bwo hejuru.
Muri uyu muhango wo gusoza Itorero ry’Imbamburiramihigo wari wabereye muri Stade Kamena mu Mujyi wa Huye, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yabwiye Imbamburiramihigo 786 zari zisoje Itorero, ko Iterambere ry’Igihugu rizaturuka kuri bo.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko Perezida Kagame yamutumye kubashimira akazi keza bakora n’ubwitange bagira mu gushyira mu bikorwa Gahunda za Leta.
Murekezi yabasabye kuba umusemburo w’igenamigambi rinoze kandi rigamije impinduka mu Cyerekezo cya 2050, kwihuta mu kazi no kunoza ibyo bakora no guharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Minisitiri w’Intebe yagize ati “Mumaze iminsi icumi muri mu Itorero, hari byinshi mwahigiye birimo Indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, icyo Abanyarwanda tubategerejeho ni ugushyira mu bikorwa, imihigo yose mwahize. Muzarusheho kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Politiki na Gahunda bya Leta bigamije kuzana impinduka nziza mu Baturage”.
Minisitiri w’Intebe kandi yabasabye kwirinda ruswa, kugira ubupfura n’ubudakemwa mu mikorere no mu myitwarire mu kazi.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yashimangiye ko abo bayobozi b’amashami aribo kiraro gikomeye gihuza abayobozi bakuru, abakozi, n’abaturage.
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo Judith Uwizeye, yavuze ko gutanga Serivisi zishingiye ku muturage bizagerwaho kubera uruhare izi ntore zizabigiramo, zirangwa no kuba nkore neza bandebereho.
Ati “Imikorere yanyu y’ubutore si iyo mugaragaza hano, izanagaragarire no mu kazi. Muzabigaragaze muba Imbamburiramihigo; muharanira kuba ku isonga mu byo mukora; muba ba rudacogora ku rugamba ruharanira ineza y’Umunyarwanda; mube abatoza b’umurimo unoze; mube ba nkore neza bandebereho kandi mube ku isonga mu kubaka u Rwanda rushya n’iterambere rya Afurika.’’
Iri torero ryatangiye kuwa kuwa 18 Ugushyingo, rigamije kubaka indangagaciro z’umuco nyarwanda mu bayobozi b’amashami no kubongerera ubumenyingiro bwo kuyobora, ku nsanganyamatsiko igira iti “Gutanga Serivisi zishingiye ku Muturage ni Intego Duhuriyeho”.
Iri torero ryitabiriwe n’abayobozi 786 barimo abagabo 630 n’abagore 156, bafite uruhare runini mu itegurwa rya za politiki, amategeko no kubishyira mu bikorwa.

Topics


Botswana Delegation Pays Courtesy Visit to MIFOTRA

The Permanent Secretary at the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), Clement Kabiligi, received Ms. Matshidiso D. Bokole, Permanent…

Read more →

Minister Judith Uwizeye receives Amy pope, the Director general of the international organization for migration.

The Minister of Public Service and Labour, Hon. Judith Uwizeye, met with Ms. Amy Pope, Director General of the International Organization for…

Read more →

MIFOTRA and NPSC Discuss measures to Strengthen Public Service Management

On the 18th of August 2026, Hon. Judith Uwizeye, chaired a meeting with the National Public Service Commission (NPSC) to discuss key issues related to…

Read more →

MIFOTRA Concludes SDEP Training to Strengthen Employment and Career Guidance Services

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with the Korea International Cooperation Agency (KOICA Rwanda) and the Skills…

Read more →

MIFOTRA Hosts Career Fair to Link Diaspora Youth with Employment and Skills Opportunities in Rwanda

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA) organized a Career Fair for participants of the Rwanda Youth Tour, bringing together 50 young…

Read more →

Ministry of Public Service and Labour Holds Ministerial Handover Ceremony

The Ministry of Public Service and Labour on Monday, 15th June 2026, officially held a handover ceremony marking the transition between the outgoing…

Read more →

Minister Nkulikiyinka Presents Rwanda’s Vision on Artificial Intelligence and the Future of Work at the 114th International Labour Conference

At the 114th Session of the International Labour Conference, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka presented Rwanda’s perspective on the transformative…

Read more →

Labour Day 2026: Rwanda marks International Labour Day under the theme “Partnering for Skills, Powering Job Creation, and Fostering Local Economic Resilience.”

On Thursday, May 1st 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka hosted the International Labour Day 2026 celebration at the University of Rwanda,…

Read more →

Minister Christine Nkulikiyinka Leads National Observance of World Day for Safety and Health at Work 2026

On Tuesday April 26th 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka led the observance of the World Day for Safety and Health at Work, bringing together…

Read more →
-->