Urubyiruko 905 rwahawe impamyabushobozi z’amasomo y’igororamuco n’imyuga Iwawa

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nzeli 2018, urubyiruko rw’abasore rusaga 905 rwahawe impamyabushobozi mu Kigo ngororamuco cy’ Iwawa giherereye ku Kirwa cya Iwawa kiri mu Kiyaga cya Kivu, mu Karere ka Rutsiro. Urwo rubyiruko rwarangije amasomo ku nshuro ya 16, rugiye gusubira mu buzima busanzwe nyuma yo kwiga imyuga, rukaba rwasoje amasomo yarwo y’igihe gito mu myuga itandukanye irimo ubudozi, ububaji, ubwubatsi n’ubuhinzi.
Mahoro Nicholas, umuhuzabikorwa w’iki kigo ngororamuco cy’Iwawa, avuga ko kugeza  ubu urubyiruko rusaga 15,957 ari rwo rwanyuze muri icyo kigo  ahanini kubera kubatwa n’ibiyobyabwenge. 
Mahoro avuga ko impamyabushobozi uru rubyiruko ruhabwa ziba zifite agaciro kuko ndetse abarangije iyo basubiye mu buzima busanzwe baba bafite ubushobozi buhagije bwo kujya ku isoko ry’umurimo.
Bosenibamwe Aimé; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco, mu ijambo rye muri uyu muhango yashimye Inzego zose zaje kwifatanya nabo mu gutanga impamyabushobozi kuri uru rubyiruko, yongera kwibutsa ababyeyi kugira umurava mu kwita ku burere bw’abana babo kugira ngo birinde ko bajya mu biyobyabwenge.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Alphonse Munyentwali wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasoje ashimira cyane Leta y’u Rwanda mu miyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuba yaratekereje gushyiraho iki kigo ngororamuco cy’Iwawa.
Yagize ati “murabona mwese akamaro iki kigo gifitiye Igihugu, mu by’ukuri uru rubyiruko ni amaboko y’u Rwanda ariko yari yaratannye, iki kigo cyashyizweho ngo kibasubize mu buzima busanzwe ndetse bwiza, ubu bagiye gusubira iwabo batange umusaruro kandi turizera neza ko batazasubira mu biyobyabwenge, ibi tubikesha imiyoborere myiza.”
Ikigo cy’ Iwawa cyashyizweho mu mwaka wa 2010 cyigamije kugorora urubyiruko rw’inzererezi n’urunywa ibiyobyabwenge hagamijwe kubigisha imyuga izabafasha kwibeheshaho igihe basubiye mu buzima busanzwe , iyo batashye bahabwa impamyabushobozi ndetse n’ibikoresho bibafasha gutangira imyuga bize .

Topics


MIFOTRA and UNITAR to collaborate in capacity building and skills development

On Thursday 18 September 2025, Hon. Minister of Public Service & Labour Amb. Christine Nkulikiyinka received Mr. Mejia Alex, Director of the Division…

Read more →

Imyanzuro yafatiwe mu nama nyunguranabitekerezo ku ihangwa ry'umurimo mu ntara zose

Mu nama Nyunguranabitekerezo zabaye kuri uyu wa gatanu tariki 30/5/2025, mu ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali zitabiriwe n’abasaga 2,000,…

Read more →

Minister Nkulikiyinka Highlights Rwanda’s Achievements at 20th ILO Regional Conference in Addis Ababa

On Monday 19 May 2025, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka participated in the 20th International Labour Organization Regional Conference, currently…

Read more →

Labour day 2025: Government, Private, academia and development partners reflected on Job Creation as a shared priority

1 May 2025 marked International Labour Day with a high-level event at Serena Hotel in Kigali, where the Ministry of Public Service and Labour and…

Read more →

Umunsi mpuzamahanga w’ubuzima n’umutekano mu kazi (OSH) wizihirijwe i rwamagana

Kuri uyu wa mbere abasaga 500 biganjemo abayobozi muri za Minisiteri, ibigo bya Leta, Abikorera, abayobozi ba sendika n' abakora mu bucukuzi…

Read more →

KWIBUKA 31: Minisitiri Nkulikiyinka yifatanyije n'abarokokeye mu Ntara y'Iburasirazuba mu gikorwa cyo kwibuka

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025 Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo Amb. Christine Nkulikiyinka ari kumwe n’abandi bayobozi bifatanyije…

Read more →

MIFOTRA LAUNCHES CHILD LABOUR CASE MANAGEMENT FRAMEWORK TO STRENGTHEN CHILD PROTECTION AGAINST CHILD LABOUR

Kigali, 21 February 2025 

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in collaboration with its partners, launched the Child Labour Case…

Read more →

Investing in future: 260 Young Entrepreneurs Awarded for Outstanding Projects in Youth Connect

Today, the Ministry of Youth and Arts (MOYA) and the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with UNDP, awarded 260 young…

Read more →

Stakeholders, DPs, ILO, and MIFOTRA Convene to Align Policies with Job Creation

A 2-day workshop for the Global Accelerator initiative kicked off today in Nyamata, Bugesera, jointly organized by the International Labour…

Read more →
-->