Urubyiruko rurangije amasomo y’imyuga Iwawa rwiyemeje kuba Intangarugero muri sosiyete

Kuwa gatanu tariki 08 Nzeli 2017, abasore 1,127 basoje amasomo yabo mu kigo Ngororamuco Giteza Imbere Imyuga cy’Iwawa (Iwawa Rehabilitation and Vocational Skills Development Centre /IRVSDC), giherereye mu Karere ka Rutsiro, mu Ntara y’Iburengerazuba, bahawe impamyabumenyi zigaragaza ko basoje ayo masomo ndetse bemererwa gusubira mu miryango iwabo nyuma y’umwaka bari Iwawa bagororwa ndetse bigishwa imyuga.
Uwo muhango wo gutanga impamyabumenyi ku basore barangije Iwawa, wari witabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi wari n’umushyitsi mukuru, Evode Uwizeyimana; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe Itegekonshinga n’andi mategeko, ndetse n’abandi bayobozi bakuru batandukanye.
Urubyiruko rutandukanye rurangije muri iki kigo, mu butumwa rwatanze, rwavuze ko mu gihe bamaze Iwawa bahungukiye byinshi mu myuga biga itandukanye, bavuga ko kandi baretse ibiyobyabwenge burundu, ubu bagiye gusubira aho bari batuye bakaba urugero rwiza ku bo bahasanze.
Uru rubyiruko kandi rwavuze ko ruzaba ijisho rya polisi mu gukumira ibiyobyabwenge, bakajya batangaza aho bigaragara hose kugira ngo ababicuruza bafatwe bahanwe.
Mahoro Nicholas; umuhuzabikorwa w’iki kigo ngororamuco kigisha imyuga, mu ijambo rye yashimye Leta y’u Rwanda ku nkunga itanga ifasha uru rubyiruko rwari rwarabatswe n’ibiyobyabwenge, anavuga ko urubyiruko rufashwe neza rubyazwa umusaruro ubukungu bw’igihugu bukazamuka.
Minisitiri w’urubyiruko Mbabazi Rosemary nawe yashimye imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame; Perezida wa Repubulika, kuko iteza imbere urubyiruko, yongera no kumushima kuko yashyizeho Minisiteri yihariye y’urubyiruko.
Minisitiri w’urubyiruko yongeye gusaba inzego z’umutekano  gukumira ibiyobyabwenge ndetse no guhana by’intangarugero ababigurisha, kuko bisubiza igihugu  inyuma cyane cyane ko amafranga ashorwa mu rubyiruko rwabatswe n’ibiyobyabwenge Iwawa yakabaye akoreshwa ibindi.
Kuva Ikigo cy’Iwawa cyatangira muri 2010 abasore basaga 12,127 basoje amasomo yabo muri iki kigo ndetse basubizwa mu buzima busanzwe.
Kugeza ubu Iwawa abasore bahari bigishwa imyuga itandukanye irimo ubudozi, ububaji, kubaka, guhinga, kwikorera no gutwara ibinyabiziga.

Topics


Botswana Delegation Pays Courtesy Visit to MIFOTRA

The Permanent Secretary at the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), Clement Kabiligi, received Ms. Matshidiso D. Bokole, Permanent…

Read more →

Minister Judith Uwizeye receives Amy pope, the Director general of the international organization for migration.

The Minister of Public Service and Labour, Hon. Judith Uwizeye, met with Ms. Amy Pope, Director General of the International Organization for…

Read more →

MIFOTRA and NPSC Discuss measures to Strengthen Public Service Management

On the 18th of August 2026, Hon. Judith Uwizeye, chaired a meeting with the National Public Service Commission (NPSC) to discuss key issues related to…

Read more →

MIFOTRA Concludes SDEP Training to Strengthen Employment and Career Guidance Services

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with the Korea International Cooperation Agency (KOICA Rwanda) and the Skills…

Read more →

MIFOTRA Hosts Career Fair to Link Diaspora Youth with Employment and Skills Opportunities in Rwanda

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA) organized a Career Fair for participants of the Rwanda Youth Tour, bringing together 50 young…

Read more →

Ministry of Public Service and Labour Holds Ministerial Handover Ceremony

The Ministry of Public Service and Labour on Monday, 15th June 2026, officially held a handover ceremony marking the transition between the outgoing…

Read more →

Minister Nkulikiyinka Presents Rwanda’s Vision on Artificial Intelligence and the Future of Work at the 114th International Labour Conference

At the 114th Session of the International Labour Conference, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka presented Rwanda’s perspective on the transformative…

Read more →

Labour Day 2026: Rwanda marks International Labour Day under the theme “Partnering for Skills, Powering Job Creation, and Fostering Local Economic Resilience.”

On Thursday, May 1st 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka hosted the International Labour Day 2026 celebration at the University of Rwanda,…

Read more →

Minister Christine Nkulikiyinka Leads National Observance of World Day for Safety and Health at Work 2026

On Tuesday April 26th 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka led the observance of the World Day for Safety and Health at Work, bringing together…

Read more →
-->