Abakoresha barasabwa kwita ku bijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi
Buri mwaka, tariki ya 1 Gicurasi, u Rwanda rwifatanya n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo. Uyu mwaka Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo wizihijwe ku Nsanganyamatsiko igira iti: “Duteze imbere ihangwa ry’umurimo, dushyigikira ibikorerwa mu Rwanda no guhanga udushya.” Muri uyu mwaka, kubera icyorezo cya koronavirusi (COVID-19), nta birori byabaye byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, haba ku rwego rw’Igihugu no ku rwego rwa buri Kigo.
Mu bikorwa byaranze kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo harimo ibiganiro binyuranye byatanzwe mu Cyumweru cy’Umurimo cyatangijwe kuwa 01 Gicurasi 2020 na Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, gisozwa tariki ya 7 Gicurasi 2020.
Ku wa kane tariki ya 7 Gicurasi 2020, mu gusoza icyo cyumweru cy’Umurimo, hatanzwe ikiganiro kuri Radiyo, Televiziyo Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga cyagarutse ku mibanire y’abakozi n’abakoresha mu bihe byo kwirinda icyorezo cya koronavirusi (COVID-19) ndetse na nyuma yacyo hibandwa ku kubahiriza amasezerano abakoresha bagiranye n’abakozi no kurushaho kunoza umurimo bateza imbere ubuzima n’umutekano ku kazi mu gukomeza gukumira no kwirinda icyorezo cya koronavirusi no kongera umusaruro w’ibigo .
Nk’uko byagiye bigarukwaho n’abatumirwa batandukanye, hari abakozi batakaje imirimo kubera icyorezo cya koronavirusi. Hari abakoresha basubitse amasezerano bagiranye n’abakozi, abandi bagabanya umushahara bahemba abakozi. Ni muri urwo rwego abakozi n’abakoresha bagiriwe inama yo gukomeza kugirana ibiganiro hitawe ku bihe bidasanzwe turimo, bakirinda impaka z’umurimo, kandi bagakomeza kubungabunga umusaruro no kuwunoza kurushaho, bita cyane ku bijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi.
Nk’uko Dr Sabin NSANZIMANA, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) abivuga, abakoresha barasabwa gufasha abakozi mu kwirinda icyorezo cya koronavirusi. Yagize ati: “Iyo umukozi afite ubuzima bwiza, atanga umusaruro kandi ukagura umutungo w’Igihugu. Abantu bakwiriye gushyiraho ubwirinzi buhagije, gukaraba, gushyiraho imiti yica mikorobe, guhana intera mu kazi, kutegerana mu biro no kwambara agapfukamunwa n’amazuru mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi”.
Ku bijyanye no kuba hari abakozi bakorera mu rugo hakaba n’abandi bakorera ku kazi muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya koronavirusi, Bwana Samuel DUSENGIYUMVA, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yagaragaje ko umukozi agomba gutanga umusaruro aho ari hose haba mu rugo cyangwa ahakorerwa umurimo kuko umukozi ukorera mu rugo yatanga umusaruro aho ari hose yifashishije ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Bwana Patrick KANANGA, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzuzi bw’Umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo avuga ko abakozi n’abakoresha bakwiriye kubahiriza amategeko ajyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi. Yagize ati: “Umukozi ndetse n’umukoresha bagomba kwirinda indwara n’impanuka zo ku kazi; bagomba kuba bafite ibikoresho bibarinda indwara n’impanuka zo ku kazi. Abantu bagomba kugira isuku rusange, n’isuku y’umuntu ku giti cye. Ibi kandi bihura n’amabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda icyorezo cya koronavirusi”.
Mu Cyumweru cy’Umurimo hatambutse ibiganiro bitandukanye byanyuze kuri Radiyo, Televiziyo y’u Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga byagarutse cyane cyane ku gushishikariza abakoresha kubahiriza amasezerano bagiranye n’abakozi no kurushaho kunoza no kongera umusaruro w’ibigo, gukomeza guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no kwihangira imirimo mu rwego rwo kugabanya umubare w’ibitumizwa mu mahanga, gushishikariza abanyarwanda kugira umuco wo kuzigama no gukorana n’ibigo by’imari hagamijwe kwigira; gushyira imbaraga mu guhanga ibishya hagamijwe ihangwa ry’umurimo nk’inkingi ikomeye mu kurwanya ingaruka z’icyorezo cya koronavirusi mu rwego rw’umurimo.
Topics
On Thursday 18 September 2025, Hon. Minister of Public Service & Labour Amb. Christine Nkulikiyinka received Mr. Mejia Alex, Director of the Division…
Mu nama Nyunguranabitekerezo zabaye kuri uyu wa gatanu tariki 30/5/2025, mu ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali zitabiriwe n’abasaga 2,000,…
On Monday 19 May 2025, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka participated in the 20th International Labour Organization Regional Conference, currently…
1 May 2025 marked International Labour Day with a high-level event at Serena Hotel in Kigali, where the Ministry of Public Service and Labour and…
Kuri uyu wa mbere abasaga 500 biganjemo abayobozi muri za Minisiteri, ibigo bya Leta, Abikorera, abayobozi ba sendika n' abakora mu bucukuzi…
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025 Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo Amb. Christine Nkulikiyinka ari kumwe n’abandi bayobozi bifatanyije…
Kigali, 21 February 2025
The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in collaboration with its partners, launched the Child Labour Case…
Today, the Ministry of Youth and Arts (MOYA) and the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with UNDP, awarded 260 young…
A 2-day workshop for the Global Accelerator initiative kicked off today in Nyamata, Bugesera, jointly organized by the International Labour…