“Guteza imbere no kwimakaza imyitwarire mbonezamurimo mu bakozi ba Leta bikwiye kuba ihame” Minisitiri Rwanyindo

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 Kamena 2021, Nyakubahwa RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yayoboye Inama yo ku rwego rw’Igihugu igamije guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu Nzego za Leta. Ni inama yabaye abatanze ibiganiro bari mu cyumba cy’inama muri Radisson Blue Hotel & Convention Centre, abandi bayitabiriye hifashishijwe ikoranabuhanga (WebEx). Ni inama yateguwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC) ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa barimo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA).

Inama yitabiriwe kandi n’Abaminisitiri batandukanye, Abayobozi b’Inzego zitandukanye za Leta; ba Guverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali; Abayobozi b’Uturere; ba Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta; Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, n’abandi bakozi mu nzego za Leta.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri Rwanyindo yashimiye abitabiriye inama, abibutsa impamvu y’inama, aho yagize ati: “Iyi nama igamije kurebera hamwe uburyo bwo guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu Nzego za Leta (Promoting professional ethics in the Rwandan Public Service).

Minisitiri Rwanyindo yagaragaje zimwe mu nzitizi zibangamiye kubaka Inzego za Leta zihamye mu rwego rw’ubushobozi kugira ngo zirusheho gutanga serivisi nziza kandi zinoze, yagize ati: “Abakozi badafite ubushobozi buhagije busabwa kugira ngo inzego zishobore gusohoza inshingano zazo bishingiye ku kumva neza ibibazo by’Igihugu n’abaturage  no kubibonera ibisubizo bikwiriye; hamwe na hamwe mu Nzego haracyagaragara  imikorere ya nyamwigendaho, bituma ibibazo bikemurwa igice; ahakigaragara imikorere idashyira imbere bihagije umuturage ; urwego rudahagije rw’imyifatire n’imyitwarire ya bamwe mu bakozi idashyigikira imikorere myiza ; usanga ndetse tutarashobora gushyiraho uburyo buboneye bwubakira cyane cyane abakozi bashya ishingiro ry’imitekerereze n’imikorere yifuzwa mu nzego za Leta kandi iganisha ku musaruro.”

Minisitiri Rwanyindo yibukije kandi ko hakwiriye kwimakazwa ihame ry’imyitwarire mbonezamurimo mu rwego rwo kubaka Inzego za Leta zihamye, yagize ati: “Ni ngombwa ko himakazwa imyitwarire mbonezamurimo yubakiye ku ndangagaciro zo gukunda umurimo no kuwunoza, ubwitange n’ubunyamwuga bigomba kuranga abakozi ba Leta, hagamijwe kugera ku musaruro wifuzwa.”

Ibiganiro byatangiwe muri iyi nama byibanze ku kwimakaza imyitwarire mbonezamurimo mu nzego za Leta; kunoza uburyo bwerekana uko umukozi akwiye gukora ndetse no kugaragaza igipimo cy'imyitwarire n'imikorere ye; gucengeza indangagaciro mu banyarwanda bihereye mu muryango, mu mashuri n'ahandi; kubaka umuco w'ubudashyikirwa mu nzego z'imirimo; gutanga serivisi inoze kandi ku gihe; kurwanya ruswa n’akarengane; kugira ubunyamwuga n’ubunyangamugayo mu kazi no kugira ikinyabupfura (discipline).

Minisitiri Rwanyindo yibukije kand ko iyi nama yahuriranye n’umunsi wo kuzirikana imirimo y’Inzego za Leta ku mugabane wa Afurika, aho yagize ati: “Iyi nama kandi, ibaye mu gihe hizihizwa umunsi wo kuzirikana imirimo y’Inzego za Leta ku mugabane w’Afurika (Continental African Public Service Day Celebration). Uyu umunsi urizihizwa ku nshuro ya munani (8) ku rwego rw’Umugabane wa Afurika, ufite insanganyamatsiko igira iti: ‘‘Twubake Afurika twifuza binyuze mu kwimakaza umuco n’imyitwarire mbonezamurimo ishingiye ku miyoborere itanga icyerekezo gihamye no mu bihe bidasanzwe’ (Building the Africa we want through embracing an ethical culture that underpins purpose driven leadership in the context of crisis).

Asoza iyi nama, Agnès KAYIJIRE, Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Abakozi ba Leta, yashimiye abitabiriye inama, avuga ko imyitwarire mbonezamurimo mu Nzego za Leta , ku bakozi ba Leta no gukora kinyamwuga bigomba kwigishwa binyuze mu bukangurambaga n'amahugurwa, bigahuzwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira, imikorere n’imikoranire y’inzego ikanozwa kandi hagashyirwaho ibipimo by'imyitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga.

Topics


MIFOTRA and UNITAR to collaborate in capacity building and skills development

On Thursday 18 September 2025, Hon. Minister of Public Service & Labour Amb. Christine Nkulikiyinka received Mr. Mejia Alex, Director of the Division…

Read more →

Imyanzuro yafatiwe mu nama nyunguranabitekerezo ku ihangwa ry'umurimo mu ntara zose

Mu nama Nyunguranabitekerezo zabaye kuri uyu wa gatanu tariki 30/5/2025, mu ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali zitabiriwe n’abasaga 2,000,…

Read more →

Minister Nkulikiyinka Highlights Rwanda’s Achievements at 20th ILO Regional Conference in Addis Ababa

On Monday 19 May 2025, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka participated in the 20th International Labour Organization Regional Conference, currently…

Read more →

Labour day 2025: Government, Private, academia and development partners reflected on Job Creation as a shared priority

1 May 2025 marked International Labour Day with a high-level event at Serena Hotel in Kigali, where the Ministry of Public Service and Labour and…

Read more →

Umunsi mpuzamahanga w’ubuzima n’umutekano mu kazi (OSH) wizihirijwe i rwamagana

Kuri uyu wa mbere abasaga 500 biganjemo abayobozi muri za Minisiteri, ibigo bya Leta, Abikorera, abayobozi ba sendika n' abakora mu bucukuzi…

Read more →

KWIBUKA 31: Minisitiri Nkulikiyinka yifatanyije n'abarokokeye mu Ntara y'Iburasirazuba mu gikorwa cyo kwibuka

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025 Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo Amb. Christine Nkulikiyinka ari kumwe n’abandi bayobozi bifatanyije…

Read more →

MIFOTRA LAUNCHES CHILD LABOUR CASE MANAGEMENT FRAMEWORK TO STRENGTHEN CHILD PROTECTION AGAINST CHILD LABOUR

Kigali, 21 February 2025 

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in collaboration with its partners, launched the Child Labour Case…

Read more →

Investing in future: 260 Young Entrepreneurs Awarded for Outstanding Projects in Youth Connect

Today, the Ministry of Youth and Arts (MOYA) and the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with UNDP, awarded 260 young…

Read more →

Stakeholders, DPs, ILO, and MIFOTRA Convene to Align Policies with Job Creation

A 2-day workshop for the Global Accelerator initiative kicked off today in Nyamata, Bugesera, jointly organized by the International Labour…

Read more →
-->