Minisitiri Rwanyindo arashishikariza abakoresha gutangira abakozi imisanzu muri RSSB

Ibi Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yabigarutseho ubwo yari ayoboye Inama Nyunguranabitekerezo ku kunoza umurimo ku rwego rw’ Intara y’Amajyaruguru. Ni inama yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Werurwe 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga (Virtual Meeting).

Inama yitabiriwe kandi na Dr. Geoffrey MUSHAIJA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru, Madamu Donatha MUKANYARWAYA, Uhagarariye Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Amajyaruguru, Madamu Annet KOKUNDEKA, wari uhagarariye Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Abafatanyabikorwa n’abakoresha mu Ntara y’Amajyaruguru.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri Rwanyindo yashimiye abitabiriye inama. Yibukije impamvu nyamukuru y’inama, aho yagize ati:  Iyi nama igamije guhuza abakoresha kugira ngo  tuganire ibijyanye no kubahiriza amategeko ajyanye n’umurimo, gusuzuma uburyo ibigo bigenda byubahiriza ayo mategeko, gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bijyanye n’umurimo, kureba imibanire hagati y’abakozi n’abakoresha mu kubahiriza uburenganzira bw’abakozi n’amasezerano y’akazi, n’ibindi, kuko bidufasha kwiteza imbere, guteza imbere umurimo no guteza imbere Igihugu cyacu.”

Muri iyi nama, ibiganiro byibanze ku nkingi enye (4) zigaragaza umurimo unoze ku rwego mpuzamahanga ari zo: kugira amategeko agenga umurimo; guhanga imirimo; imibereho y’abakozi n’abakoresha (social protection), ndetse n’ibiganiro hagati y’umukozi n’umukoresha kugira ngo umusaruro ugerweho (social dialogue).

Hasobanuwe kandi ingingo zinyuranye z’Itegeko N0 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga Umurimo mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho kuzumvikanisha, harimo gushyira imbaraga ku bijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi, guhembera abakozi kuri banki, gutanga amasezerano y’akazi, kwandikisha no gutangira abakozi imisanzu muri RSSB, gukemura impaka binyuze mu buryo bw’ibiganiro (social dialogue), kurandura burundu imirimo mibi ikoreshwa abana, gushishikariza abakozi kujya muri gahunda ya EjoHeza, n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Dr. Geoffrey MUSHAIJA yashimiye MIFOTRA yateguye inama, anemeza uruhare rw’Intara y’Amajyaruguru mu guteza imbere umurimo unoze. Yagize ati: tuzakora ibishoboka byose kugira ngo duteze imbere umurimo unoze mu Ntara y’Amajyaruguru; turabiganiraho ku rwego rw’Intara, dupange na gahunda y’ibikorwa (strategic action plan) ku byaganiriweho muri iyi nama.”

Uhagarariye Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Amajyaruguru, Madamu Donatha MUKANYARWAYA, yavuzeko imirimo mibi ikoreshwa abana ikwiriye kurandurwa burundu bigizwemo uruhare n’inzego zitandukanye kugeza ku Muyobozi w’Isibo, anasaba abakoresha gushishikariza abakozi ba nyakabyizi kwizigamira muri gahunda ya EjoHeza kugira ngo nabo bashobore kwizigamira.

Asoza iyi nama, Minisitiri Rwanyindo yasabye abakoresha kwandikisha abakozi no kubatangira imisanzu muri RSSB, aho yagize ati: “Turashishikariza abakoresha gukomeza gukemura ibibazo bafitanye n’abakozi mu buryo bw’ubwumvikane, guha abakozi ibyo amategeko agenga umurimo ateganya harimo no gutangira abakozi imisanzu muri RSSB kugira ngo abakozi bakore bishimye bityo batange umusaruro.”

Buri mwaka w’ingengo y’imari, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ku bufatanye n’Abafatanyabikorwa batandukanye itegura inama nyunguranabitekerezo ku rwego rwa buri Ntara n’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kurushaho gufatira hamwe ingamba zo guteza imbere umurimo unoze kandi utanga umusaruro.

 

Topics


Botswana Delegation Pays Courtesy Visit to MIFOTRA

The Permanent Secretary at the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), Clement Kabiligi, received Ms. Matshidiso D. Bokole, Permanent…

Read more →

Minister Judith Uwizeye receives Amy pope, the Director general of the international organization for migration.

The Minister of Public Service and Labour, Hon. Judith Uwizeye, met with Ms. Amy Pope, Director General of the International Organization for…

Read more →

MIFOTRA and NPSC Discuss measures to Strengthen Public Service Management

On the 18th of August 2026, Hon. Judith Uwizeye, chaired a meeting with the National Public Service Commission (NPSC) to discuss key issues related to…

Read more →

MIFOTRA Concludes SDEP Training to Strengthen Employment and Career Guidance Services

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with the Korea International Cooperation Agency (KOICA Rwanda) and the Skills…

Read more →

MIFOTRA Hosts Career Fair to Link Diaspora Youth with Employment and Skills Opportunities in Rwanda

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA) organized a Career Fair for participants of the Rwanda Youth Tour, bringing together 50 young…

Read more →

Ministry of Public Service and Labour Holds Ministerial Handover Ceremony

The Ministry of Public Service and Labour on Monday, 15th June 2026, officially held a handover ceremony marking the transition between the outgoing…

Read more →

Minister Nkulikiyinka Presents Rwanda’s Vision on Artificial Intelligence and the Future of Work at the 114th International Labour Conference

At the 114th Session of the International Labour Conference, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka presented Rwanda’s perspective on the transformative…

Read more →

Labour Day 2026: Rwanda marks International Labour Day under the theme “Partnering for Skills, Powering Job Creation, and Fostering Local Economic Resilience.”

On Thursday, May 1st 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka hosted the International Labour Day 2026 celebration at the University of Rwanda,…

Read more →

Minister Christine Nkulikiyinka Leads National Observance of World Day for Safety and Health at Work 2026

On Tuesday April 26th 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka led the observance of the World Day for Safety and Health at Work, bringing together…

Read more →
-->