Minisitiri Rwanyindo arashishikariza urubyiruko kwishyira hamwe no kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza.

Kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2019, muri Hoteli Serena habereye Inama yahuje abafatanyabikorwa banyuranye n’Urubyiruko rwaturutse hirya no hino mu Gihugu rwahawe amahugurwa binyuze mu Mushinga  Haguruka Dukore Akazi Kanoze uterwa inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibinyujije mu Kigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID).

Iyi nama yari igamije gushimangira no kwishimira ibyo urubyiruko rwarangije amasomo rwagezeho; guha urubuga Urubyiruko mu gusangiza abandi ibyo rwagezehono kugaragariza abafatanyabikorwa uburyo uyu mushinga ukoresha mu kubaka ubushobozi no guteza imbere umurimo mu rubyiruko.

Umushinga Huguka Dukore Akazi Kanoze Mushinga uzamara imyaka itanu ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo giteza imbere uburezi (Education Development Center), ukaba ufite mu ntego zawo guhugura urubyiruko ibihumbi mirongo ine (40,000) rugahabwa  ubumenyi bukenewe mu kwihangira imirimo. Uyu Mushinga umaze kugeza ibikorwa byawo mu Turere 25 mu Gihugu.

Nyakubahwa Peter H. Vroom, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, yashimiye Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bafatanya kugira ngo umushinga utere imbere. Yashimye kandi urubyiruko rwahuguwe ku ntambwe rwateye rwishyira hamwe. Yagize ati: “Benshi muri uru rubyiruko batubwiye ibyo bize muri uyu mushinga, harimo: Gukorera mu matsinda, Ubuyobozi bunoze, Kwihangira Imirimo no Kugena Intego, ibyo bagezeho bitwereka ko iyo twiyunze tugafatanya tugera kuri byinshi, niyo mpamvu ari ingenzi kwishimira ibikorwa by’Abayobozib’uru rubyiruko n’ibyo urubyiruko rwagezeho”.

Nyakubahwa Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo wari Umushyitsi Mukuru muri iyi nama, mu ijambo risoza yashimiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nkunga yateye Umushinga Huguka Dukore Akazi Kanoze ibinyujije mu Kigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID).

Nyakubahwa Rwanyindo yashimiye urubyiruko rwakurikiranye neza amahugurwa rwahawe, arusaba gukomeza kuba icyitegererezo, gushyira mu bikorwa ibyo bize, bakagana ibigo by’imari, bakiteza imbere kandi bakanateza imbere Igihugu . Yakomeje asaba urubyiruko kwizigamira arwibutsako kwizigamira bidasaba kuba ufite amafaranga menshi.

Yagize ati: “Ndabashishikariza kugira umuco wo kwizigamira, kandi mu byo nagiye numva hano mu buhamya butandukanye numviseko mubikora ndetse ndibaza ko n’abantu babaye aba mbere nabo bari muri gahunda yo kwizigamira, rero mukomereze aho, amafaranga mukura mu byo mukora, ntimuyasesagure. Mwishyire hamwe mwizigamire mugane gahunda zinyuranye zo kwizigamira nka “Ejo Heza” n’izindi nk’uko musanzwe mubikora. Igihe cyose hari icyo mwinjije, mwiyemeze kugira icyo mwizigamira. Kwizigamira ntibisaba ubushobozi buhambaye, ahubwo bishingira ku ntego umuntu aba afite agendeye ku bushobozi bwe.”

Urubyiruko rwarangije amasomo, rurashishikariza urundi rubyiruko gukura amaboko mu mufuka, rugakoresha amahirwe ruhabwa na Leta n’Abafatanyabikorwa, rukihangira imirimo, rukiteza imbere kandi  rugateza imbere Igihugu muri rusange.

Muri iyi nama kandi hahembwe Amatsinda yesheje Imihigo kurusha andi ku rwego rw’Akarere no ku rwego rw’Igihugu. Mu bihembo byatanzwe harimo imashini zitunganya imisatsi, izo mu gikoni, amafaranga n’ibindi bitandukanye.

 

 

Topics


Botswana Delegation Pays Courtesy Visit to MIFOTRA

The Permanent Secretary at the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), Clement Kabiligi, received Ms. Matshidiso D. Bokole, Permanent…

Read more →

Minister Judith Uwizeye receives Amy pope, the Director general of the international organization for migration.

The Minister of Public Service and Labour, Hon. Judith Uwizeye, met with Ms. Amy Pope, Director General of the International Organization for…

Read more →

MIFOTRA and NPSC Discuss measures to Strengthen Public Service Management

On the 18th of August 2026, Hon. Judith Uwizeye, chaired a meeting with the National Public Service Commission (NPSC) to discuss key issues related to…

Read more →

MIFOTRA Concludes SDEP Training to Strengthen Employment and Career Guidance Services

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with the Korea International Cooperation Agency (KOICA Rwanda) and the Skills…

Read more →

MIFOTRA Hosts Career Fair to Link Diaspora Youth with Employment and Skills Opportunities in Rwanda

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA) organized a Career Fair for participants of the Rwanda Youth Tour, bringing together 50 young…

Read more →

Ministry of Public Service and Labour Holds Ministerial Handover Ceremony

The Ministry of Public Service and Labour on Monday, 15th June 2026, officially held a handover ceremony marking the transition between the outgoing…

Read more →

Minister Nkulikiyinka Presents Rwanda’s Vision on Artificial Intelligence and the Future of Work at the 114th International Labour Conference

At the 114th Session of the International Labour Conference, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka presented Rwanda’s perspective on the transformative…

Read more →

Labour Day 2026: Rwanda marks International Labour Day under the theme “Partnering for Skills, Powering Job Creation, and Fostering Local Economic Resilience.”

On Thursday, May 1st 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka hosted the International Labour Day 2026 celebration at the University of Rwanda,…

Read more →

Minister Christine Nkulikiyinka Leads National Observance of World Day for Safety and Health at Work 2026

On Tuesday April 26th 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka led the observance of the World Day for Safety and Health at Work, bringing together…

Read more →
-->