Minisitiri RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan yitabiriye Gahunda y’Umujyanama mu Baturage mu Karere ka Ngoma

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 16/02/2019, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Nyakubahwa KAYIRANGWA RWANYINDO Fanfan yifatanyije n’Abajyanama b’Akarere ka Ngoma mu gikorwa cy’umuganda cyakozwe muri Gahunda yitwa “Umujyanama mu Baturage”. Uyu muganda udasanzwe  wabereye mu Murenge wa Mugesera, Akagari ka Ntaga, Umudugudu w’Akinteko wibanda ku gikorwa cyo gufasha abaturage gusarura ibigori.  Uyu muganda witabiriwe kandi n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Bwana MUSABYIMANA Jean Claude, Abayobozi b’Ingabo na Polisi mu Karere ka Ngoma ndetse n’Abafatanyabikorwa banyuranye b’Akarere ka Ngoma.

Mu ijambo rye, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Bwana BANAMWANA Bernard, agaruka kuri  Gahunda y’Umujyanama mu Baturage,  yashimangiye ko ari gahunda biyemeje, mu rwego rwo kubana n’ababatoye.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Bwana MUSABYIMANA Jean Claude, yashimiye abahinzi igikorwa cyiza cyo gufata neza umusaruro, abizeza ubufasha bushoboka burimo kububakira  ubwanikiro bwiza bugezweho ndetse akangurira  urubyiruko kujya mu buhinzi.

Umushyitsi Mukuru, Nyakubahwa Minisitiri KAYIRANGWA RWANYINDO Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo usanzwe ari imboni y’Akarere ka Ngoma muri Guverinoma, yashimiye Abajyanama kuri Gahunda nziza y’Umujyanama mu Baturage bateguye abasaba gukomeza kuyishyiramo ingufu. Yibukije ko iyo inshingano z’Abajyanama zishyizwe mu bikorwa neza, iterambere ryihuse rishoboka kandi n’imibereho myiza y’Abaturage ikarushaho gutera imbere, kandi asaba abaturage ba Ngoma gukoresha neza umusaruro mwiza bageraho, bakarya indyo yuzuye, bikabafasha no kurwanya igwingira mu bana.

Abitabiriye umuganda banasuye umurima w’inanasi wa Mugesera ungana na hegitari 1200, baganira n’abahinzi b’inanasi. Abahinzi b’inanasi babagejejeho icyifuzo cyo kugira isoko rinini no gufashwa mu bijyanye no kuhira, bemererwa  ubufasha bwatuma umusaruro wabo urushaho kuba mwiza, kongererwa agaciro no kuwubonera  n’isoko rihoraho.

Topics


Botswana Delegation Pays Courtesy Visit to MIFOTRA

The Permanent Secretary at the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), Clement Kabiligi, received Ms. Matshidiso D. Bokole, Permanent…

Read more →

Minister Judith Uwizeye receives Amy pope, the Director general of the international organization for migration.

The Minister of Public Service and Labour, Hon. Judith Uwizeye, met with Ms. Amy Pope, Director General of the International Organization for…

Read more →

MIFOTRA and NPSC Discuss measures to Strengthen Public Service Management

On the 18th of August 2026, Hon. Judith Uwizeye, chaired a meeting with the National Public Service Commission (NPSC) to discuss key issues related to…

Read more →

MIFOTRA Concludes SDEP Training to Strengthen Employment and Career Guidance Services

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with the Korea International Cooperation Agency (KOICA Rwanda) and the Skills…

Read more →

MIFOTRA Hosts Career Fair to Link Diaspora Youth with Employment and Skills Opportunities in Rwanda

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA) organized a Career Fair for participants of the Rwanda Youth Tour, bringing together 50 young…

Read more →

Ministry of Public Service and Labour Holds Ministerial Handover Ceremony

The Ministry of Public Service and Labour on Monday, 15th June 2026, officially held a handover ceremony marking the transition between the outgoing…

Read more →

Minister Nkulikiyinka Presents Rwanda’s Vision on Artificial Intelligence and the Future of Work at the 114th International Labour Conference

At the 114th Session of the International Labour Conference, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka presented Rwanda’s perspective on the transformative…

Read more →

Labour Day 2026: Rwanda marks International Labour Day under the theme “Partnering for Skills, Powering Job Creation, and Fostering Local Economic Resilience.”

On Thursday, May 1st 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka hosted the International Labour Day 2026 celebration at the University of Rwanda,…

Read more →

Minister Christine Nkulikiyinka Leads National Observance of World Day for Safety and Health at Work 2026

On Tuesday April 26th 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka led the observance of the World Day for Safety and Health at Work, bringing together…

Read more →
-->