Minisitiri Rwanyindo yasabye ababaji barangije amahugurwa kubyaza umusaruro impamyabushobozi bahawe

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukwakira 2018, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku banyamuryango 1,000 ba Sendika ya STECOMA barangije amahugurwa mu mwuga w’ububaji, umuhango wabereye muri IPRC Kigali.
Aya mahugurwa bayakoreye mu bice bitandukanye by’igihugu aho aba babaji basanzwe bakorera uwo mwuga, akaba yari agamije kubongerera ubumenyi mu mwuga wabo.
Habyalimana Evariste; Umunyamabanga Mukuru wa STECOMA, atangiza uyu muhango wo gutanga izi mpamyabushobozi, yabanje gushimira Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo kuba yaje kwifatanya nabo muri uwo muhango, yongera no kumushimira kuba Leta yaravuguruye Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ubu rikaba rireba n’abakora imirimo itanditse (Informal Sector).
Habyalimana yasabye ko Minisiteri yakwihutisha Amateka ashyira mu bikorwa iri Tegeko ry’umurimo kugira ngo ritangire gukurikizwa.
Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda, Dr. Peter Woeste,  nawe yashimiye Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ndetse na STECOMA kubera iki gikorwa cyo gutanga impamyabushobozi ku babaji, asaba ko ibikorwa nk’ibi byazakomeza.
Minisitiri Rwanyindo wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye abahawe impamyabushobozi bose ndetse anashimira abafatanyabikorwa bagize uruhare kugira ngo icyo gikorwa kibe.
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yasabye ababaji bahawe impamyabushobozi kuzabyaza umusaruro ubumenyingiro bafite .
Yagize ati “Umwuga w’Ububaji ufite uruhare runini mu guteza imbere Ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda). Ibikorerwa mu Rwanda mugiramo uruhare bikomeje kugira uruhare mu guhanga imirimo. Mukomeze kunoza ibyo mukora kandi mushyire  ingufu mu kubishakira amasoko haba imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga.”
M rwego rwo kurushaho kwagura ibikorwa byabo no kwiteza imbere, Minisitiri Rwanyindo yasabye Ababaji kwitabira cyane Gahunda zashyizweho zigamije gufasha ba Rwiyemezamirimo bato b’Urubyiruko n’Abagore kubona igishoro binyuze mu kubunganira kubona ingwate kugeza kuri 75% binyuze muri BDF; kwegera  Abajyanama mu Mishinga n’Ubucuruzi bashyizwe muri buri Murenge bakabafasha kubigira  imishinga myiza bakora mu bikorwa by’ububaji no kuyicunga; no Gutinyuka kwegera no gukorana n’ibigo by’imari ndetse no kwishyira hamwe. 
Minisitiri Rwanyindo yasoje kandi asaba abibumbiye muri STECOMA kuzirikana ubuzima n’umutekano ku kazi ndetse bubahiriza ibisabwa ngo birinde impanuka.
STECOMA ni Sendika y’ababaji, abubatsi n’abanyabukorikori igizwe n’abanyamuryango basaga 48,000 mu Gihugu hose.

Topics


Botswana Delegation Pays Courtesy Visit to MIFOTRA

The Permanent Secretary at the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), Clement Kabiligi, received Ms. Matshidiso D. Bokole, Permanent…

Read more →

Minister Judith Uwizeye receives Amy pope, the Director general of the international organization for migration.

The Minister of Public Service and Labour, Hon. Judith Uwizeye, met with Ms. Amy Pope, Director General of the International Organization for…

Read more →

MIFOTRA and NPSC Discuss measures to Strengthen Public Service Management

On the 18th of August 2026, Hon. Judith Uwizeye, chaired a meeting with the National Public Service Commission (NPSC) to discuss key issues related to…

Read more →

MIFOTRA Concludes SDEP Training to Strengthen Employment and Career Guidance Services

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with the Korea International Cooperation Agency (KOICA Rwanda) and the Skills…

Read more →

MIFOTRA Hosts Career Fair to Link Diaspora Youth with Employment and Skills Opportunities in Rwanda

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA) organized a Career Fair for participants of the Rwanda Youth Tour, bringing together 50 young…

Read more →

Ministry of Public Service and Labour Holds Ministerial Handover Ceremony

The Ministry of Public Service and Labour on Monday, 15th June 2026, officially held a handover ceremony marking the transition between the outgoing…

Read more →

Minister Nkulikiyinka Presents Rwanda’s Vision on Artificial Intelligence and the Future of Work at the 114th International Labour Conference

At the 114th Session of the International Labour Conference, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka presented Rwanda’s perspective on the transformative…

Read more →

Labour Day 2026: Rwanda marks International Labour Day under the theme “Partnering for Skills, Powering Job Creation, and Fostering Local Economic Resilience.”

On Thursday, May 1st 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka hosted the International Labour Day 2026 celebration at the University of Rwanda,…

Read more →

Minister Christine Nkulikiyinka Leads National Observance of World Day for Safety and Health at Work 2026

On Tuesday April 26th 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka led the observance of the World Day for Safety and Health at Work, bringing together…

Read more →
-->