Minisitiri Rwanyindo yasabye Abakoresha bo mu Ntara y’Amajyaruguru gukomeza guteza imbere umurimo unoze no kurandura imirimo mibi ikoreshwa abana.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 03 Werurwe 2022, Nyakubahwa RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yayoboye Inama Nyunguranabitekerezo ku kunoza Umurimo mu bigo by’Abikorera ku rwego rw’ Intara y’Amajyaruguru. Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga (WebEx Meeting).

Inama yitabiriwe na Madamu Dancille NYIRARUGERO, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana Africain BIRABONEYE, Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR), Bwana KANAMUGIRE Callixte, Uhagarariye Urugaga rw’Abikorera (PSF), Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru, Uhagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Uhagarariye Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Uhagarariye Impuzamasendika COTRAF, n’abandi Bafatanyabikorwa batandukanye.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri Rwanyindo yashimiye abitabiriye inama, abibutsa  impamvu nyamukuru y’inama, aho yagize ati:  “Ndagira ngo nibutse ko intego y’iyi nama ngarukamwaka ari uguhora dusuzuma aho tugeze dushyira mu bikorwa intego Igihugu cyacu cyihaye yo guhanga nibura imirimo ibihumbi Magana abiri na cumi na bine (214,000) buri mwaka, inoze kandi itanga umusaruro.”.

Yibukije kandi ko inama ifite intego yo kubibutsa bimwe mu bipimo bigaragaza umurimo unoze kandi utanga umusaruro. Yagize ati: “Ku bijyanye n’umurimo unoze kandi utanga umusaruro, hari ibipimo bidufasha kwisuzuma. Bimwe muri byo ni ibi bikurikira nk’uko duhora tubyibukiranya: kudakoresha abana imirimo ibujijwe; guha abakozi amasezerano y’akazi yanditse; guhembera abakozi kuri banki n’ibindi bigo by’imari; guteganyiriza abakozi muri RSSB; guha abakozi aho bakorera hubahirizwa ubuzima n’umutekano ku kazi.”

Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR), Bwana Africain BIRABONEYE, yagaragaje bimwe mu byakozwe mu rwego rwo guteza imbere umuco w’ibiganiro. Yagize ati: “Twateguye imfashanyigisho izifashishwa mu bukangurambaga ku bijyanye n’ibiganiro hagati y’abakozi n’abakoresha (social dialogue and collective bargaining) kugira ngo bagire ubumenyi. Umwaka ushize twasoje icyiciro cy’abazahugura abandi bakozi mu bigo bitandukanye. Twatangiye guhugura abakozi bahagarariye abandi nabo bakazadufasha guhugura abandi bakorana, nyuma tuzashyiraho Amatsinda (negotiation commitees) muri buri kigo mu rwego rwo guteza imbere imishyikirano hagati y’abakozi n’abakoresha, no gukora amasezerano rusange (Collective Bargaining Agreements) duhereye mu bice bitandukanye by’umurimo”.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Dancille NYIRARUGERO, yashimye MIFOTRA yateguye iyi nama, anemeza ko Intara ayoboye igiye gukora ibishoboka byose hagamijwe gutanga serivisi nziza no kurandura imirimo mibi ikoreshwa abana. Yagize ati: “Ndasaba abayobozi muri iyi nama ko iki kibazo cy’imirimo mibi ikoreshwa abana buri wese akigira icye; twese tugakora ibishoboka byose abana bakajya mu ishuri. Mudufashe amategeko ashyirwe mu bikorwa n’ibihano bishyirwemo imbaraga; buri wese afate umwana wese nk’uwe. Nidufatanya twese, ibibazo bibangamiye umurimo mu Ntara y’Amajyaruguru bizakemuka.”

Asoza iyi nama, Minisitiri Rwanyindo yasabye abakoresha gushyira mu bikorwa imyanzuro (recommendations) yafashwe mu rwego rwo kwesa imihigo, yagize ati: “Ibiganiro hagati y’Abakozi n’Abakoresha ndetse na Guverinoma bizadufasha kwesa imihigo. Twese tugomba gufatanya kugira ngo tugere ku ntego twifuza zo kugira umurimo unoze kandi ubyara inyungu.”

Buri mwaka w’ingengo y’imari, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ku bufatanye n’Abafatanyabikorwa batandukanye itegura inama nyunguranabitekerezo ku rwego rwa buri Ntara n’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kurushaho gufatira hamwe ingamba zo guteza imbere umurimo unoze kandi utanga umusaruro.

Topics


Botswana Delegation Pays Courtesy Visit to MIFOTRA

The Permanent Secretary at the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), Clement Kabiligi, received Ms. Matshidiso D. Bokole, Permanent…

Read more →

Minister Judith Uwizeye receives Amy pope, the Director general of the international organization for migration.

The Minister of Public Service and Labour, Hon. Judith Uwizeye, met with Ms. Amy Pope, Director General of the International Organization for…

Read more →

MIFOTRA and NPSC Discuss measures to Strengthen Public Service Management

On the 18th of August 2026, Hon. Judith Uwizeye, chaired a meeting with the National Public Service Commission (NPSC) to discuss key issues related to…

Read more →

MIFOTRA Concludes SDEP Training to Strengthen Employment and Career Guidance Services

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with the Korea International Cooperation Agency (KOICA Rwanda) and the Skills…

Read more →

MIFOTRA Hosts Career Fair to Link Diaspora Youth with Employment and Skills Opportunities in Rwanda

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA) organized a Career Fair for participants of the Rwanda Youth Tour, bringing together 50 young…

Read more →

Ministry of Public Service and Labour Holds Ministerial Handover Ceremony

The Ministry of Public Service and Labour on Monday, 15th June 2026, officially held a handover ceremony marking the transition between the outgoing…

Read more →

Minister Nkulikiyinka Presents Rwanda’s Vision on Artificial Intelligence and the Future of Work at the 114th International Labour Conference

At the 114th Session of the International Labour Conference, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka presented Rwanda’s perspective on the transformative…

Read more →

Labour Day 2026: Rwanda marks International Labour Day under the theme “Partnering for Skills, Powering Job Creation, and Fostering Local Economic Resilience.”

On Thursday, May 1st 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka hosted the International Labour Day 2026 celebration at the University of Rwanda,…

Read more →

Minister Christine Nkulikiyinka Leads National Observance of World Day for Safety and Health at Work 2026

On Tuesday April 26th 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka led the observance of the World Day for Safety and Health at Work, bringing together…

Read more →
-->