Minisitiri Rwanyindo yasabye Abakoresha bo mu Ntara y’Amajyaruguru ubufatanye no gushyira imbaraga mu guhanga imirimo kugira ngo hagerwe ku ntego Igihugu cyihaye

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 09 Werurwe 2023, Nyakubahwa RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yayoboye Inama Nyunguranabitekerezo ku kunoza Umurimo mu bigo by’Abikorera ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru. Iyi nama yabereye mu Karere ka Musanze kuri Centre Pastoral de Fatima.

Inama yitabiriwe na Bwana MUSHAYIJA Geofrey, Umunyamabaganga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana BIRABONEYE Africain, Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR), Bwana KANAMUGIRE Callixte, Uhagarariye Urugaga rw’Abikorera (PSF), Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru, Uhagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Uhagarariye Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), abikorera n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Mu ijambo ry’ikaze, Bwana MUSHAYIJA Geofrey, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, yashimiye Ministeri y’ Abakozi ba Leta n’Umurimo, abakoresha n’abandi bafatanyabikorwa uruhare ntagereranwa bagira mu guhanga imirimo no guteza imbere umurimo unoze.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri Rwanyindo yashimiye abitabiriye inama, abibutsa ko hasigaye igihe gito ngo gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1) igere ku musozo, yagize ati: “Twibukiranye ko intego twese duhuriyeho ikubiye muri iyi Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (7), ari uguhanga nibura imirimo miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu (1,500,000) inoze kandi itanga umusaruro”

Yagaragaje ko kandi kugeze ubu hamaze guhangwa imirimo igera ku bihumbi magana acyenda na mirongo ine na bibiri na magana atatu na makumyabiri n’itandatu (942,326). Hakaba habura ’imirimo ibihumbi magana atanu na mirongo itanu na birindwi na magana atandatu na mirongo irindwi n’ine (557,674) kugira ngo heswe uyu muhigo.

Yagize ati: “Biradusaba ingufu n’ubufatanye, kugira ngo iyi ntego duhuriyeho igerweho kandi dukomeza kuzirikana ko nta gihe dusigaranye.”

Ministiri yavuze ko kandi intego rusange yo guhanga imirimo kuri bose itagerwaho bitanyuze mu kwimakaza umurimo unoze kandi utanga umusaruro nk’uko hari ibipimo byashyizweho bibigaragaza, yagize ati: “Guha abakozi amasezerano y’akazi yanditse, guhembera abakozi kuri banki, guteganyiriza abakozi muri RSSB, kurinda abakozi impanuka n’indwara bikomoka ku kazi no kurandura imirimo ibujijwe umwana.”

Minisitiri yashishikarije abakozi n’abakoresha kuba abafatanyabikorwa no kwimakaza umuco wo gukorera ku mihigo n’ubufatanyabikorwa ku mpande zombi, binyuze mu mishyikirano rusange (collective bargaining), yagize ati: “Uyu muco wo gukorera ku mihigo n’ubufatanyabikorwa hagati y’abakozi n’abakoresha, byakorwa binyuze mu mishyikirano rusange hagati y’abakoresha n’inzego zihagararira abakozi”

Iyi nama yabaye umwanya mwiza kandi wo kuganira ku ngamba zo kurandura no gukumira imirimo mibi ikoreshwa abana mu Ntara y’Amajyaruguru. Minisitiri yagize iti “Nta yandi mahitamo dufite uretse kuyirandura kuko bifite uruhare rutaziguye mu igwingira ry’abana, kuko bigira ingaruka ku mikurire yabo, imyigire yabo, imitekerereze yabo ndetse n’ubuzima bwabo muri rusange”

Asoza iyi nama, Minisitiri Rwanyindo yavuze ko hakenewe gushyirwamo imbaraga nyinshi kugira ngo hakomeze gutezwa imbere umurimo unoze kandi utanga umusaruro, yagize ati “N’ubwo hakiri byinshi byo gukorwa, mu myaka ibiri ishize, imibare ya RSSB igaragaza ko abantu bizigamira biyongereye mu gihugu hose, ndetse no mu Ntara y’Amajyaruguru, si ibyo gusa kandi habayeho izamuka ry’imibare y’abakozi bahemberwa kuri banki”.

Buri mwaka w’ingengo y’imari, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ku bufatanye n’Abafatanyabikorwa batandukanye, itegura inama nyunguranabitekerezo ku rwego rwa buri Ntara n’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kurushaho gufatira hamwe ingamba zo guteza imbere umurimo unoze kandi utanga umusaruro.

Topics


Botswana Delegation Pays Courtesy Visit to MIFOTRA

The Permanent Secretary at the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), Clement Kabiligi, received Ms. Matshidiso D. Bokole, Permanent…

Read more →

Minister Judith Uwizeye receives Amy pope, the Director general of the international organization for migration.

The Minister of Public Service and Labour, Hon. Judith Uwizeye, met with Ms. Amy Pope, Director General of the International Organization for…

Read more →

MIFOTRA and NPSC Discuss measures to Strengthen Public Service Management

On the 18th of August 2026, Hon. Judith Uwizeye, chaired a meeting with the National Public Service Commission (NPSC) to discuss key issues related to…

Read more →

MIFOTRA Concludes SDEP Training to Strengthen Employment and Career Guidance Services

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with the Korea International Cooperation Agency (KOICA Rwanda) and the Skills…

Read more →

MIFOTRA Hosts Career Fair to Link Diaspora Youth with Employment and Skills Opportunities in Rwanda

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA) organized a Career Fair for participants of the Rwanda Youth Tour, bringing together 50 young…

Read more →

Ministry of Public Service and Labour Holds Ministerial Handover Ceremony

The Ministry of Public Service and Labour on Monday, 15th June 2026, officially held a handover ceremony marking the transition between the outgoing…

Read more →

Minister Nkulikiyinka Presents Rwanda’s Vision on Artificial Intelligence and the Future of Work at the 114th International Labour Conference

At the 114th Session of the International Labour Conference, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka presented Rwanda’s perspective on the transformative…

Read more →

Labour Day 2026: Rwanda marks International Labour Day under the theme “Partnering for Skills, Powering Job Creation, and Fostering Local Economic Resilience.”

On Thursday, May 1st 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka hosted the International Labour Day 2026 celebration at the University of Rwanda,…

Read more →

Minister Christine Nkulikiyinka Leads National Observance of World Day for Safety and Health at Work 2026

On Tuesday April 26th 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka led the observance of the World Day for Safety and Health at Work, bringing together…

Read more →
-->