Minisitiri Rwanyindo yasabye Abakoresha kubahiriza amategeko agenga umurimo no kuwuteza imbere.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ukuboza 2019, mu Karere ka Huye, habereye Inama Nyunguranabitekerezo ku Iyubahirizwa ry’Amategeko Agenga Umurimo  mu Rwanda ifite insanganyamatsiko igira iti “Twubahirize amategeko agenga umurimo, Duteze imbere umurimo unoze, Twongere umusaruro”. Inama yayobowe na Nyakubahwa RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Inama yitabiriwe kandi na Bwana JABO Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere tugize Intara y’Amajyepfo, Bwana MUBERA Martin, Umuyobozi wa CESTRAR, Uhagarariye RSSB, Uhagarariye PSF mu Ntara y’Amajyepfo, , Abayobozi ba PSF mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo n’abakoresha mu Ntara y’Amjyepfo.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Nyakubahwa RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yashimiye abitabiriye inama abibutsa ko ari inama izafasha gusoza umwaka wa 2019 hari ishusho y’uko umurimo uhagaze mu Ntara, hagafatwa ingamba zo gushyira mu bikorwa mu mwaka utaha.

Bwana MUBERA Martin, Umuyobozi wa CESTRAR , yashimye ko abakoresha babanye neza n’abakozi babo anabibutsa   gukomeza guteza imbere imishyikirano rusange kuko ituma  ibiba bitagenda neza bibonerwa umuti. .

Nk’uko byagaragajwe n’Ubugenzuzi bw’Umurimo, n’ubwo hari byinshi bimaze gukorwa mu rwego rwo kubahiriza amategeko agenga umurimo mu Rwanda, hari ahakomeje kugaragara ibibazo bikurikira abakozi bakora nta masezerano y’akazi bafite; abakozi bagihemberwa mu ntoki; abakozi badateganyirizwa; impanuka n’indwara bikomoka ku kazi; ikibazo cyo gukoresha abana imirimo mibi; abakoresha basezerera abakozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigatera impaka z’umurimo n’ibindi.

Ku bijyanye n’imirimo mibi ikoreshwa abana, Nyakubahwa Rwanyindo yashishikarije  Uturere twose gukurikirana imikorere ya za komite zo gukumira no kurandura imirimo mibi ikoreshwa abana. Yagize ati: “Nk’uko mubizi, hashyizweho za Komite zo kurandura no gukumira imirimo mibi ikoreshwa abana. Ndashishikariza Uturere twose gukurikirana imikorere y’izo komite zikuzuza neza inshingano zazo guhera ku Ntara, ku Karere, mu Murenge, Akagali n’Umudugudu, kuko hari aho bigaragara ko zidakora neza”.

 Ni nyuma y’Ubugenzuzi 34 bwakozwe mu Ntara y’Amajyepfo mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’ingengo y’imari; bwagaragaje ko abana magana abiri na mirongo inani n’umunani (288) bakuwe mu mirimo mibi, abenshi bakaba bari mu bikorwa by’ubwikorezi, ubucukuzi bw’amabuye na kariyeri no mu buhinzi.

Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama ni iyi ikurikira:

1.   Abakoresha biyemeje gushyira imbaraga mu kubahiriza itegeko ry’umurimo bakita cyane cyane kuri ibi bikurikira: guha abakozi amasezerano y’akazi, gutangira abakozi imisanzu y’ubwiteganyirize muri RSSB, Guhembera abakozi kuri banki no kubahiriza ibijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi;

2.   Ubuyobozi bw’Akarere bwiyemeje  gukoresha komite zishinzwe gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana guhera ku rwego rw’Akarere kugeza ku rwego rw’Umudugudu mu rwego rwo gukumira no kurandura imirimo mibi ikoreshwa abana;

3.    Abakoresha biyemeje guteza imbere umuco w’ibiganiro mu bigo no gufasha intumwa z’abakozi n’abashinzwe ubuzima n’umutekano ku kazi kuzuza neza inshingano zabo, mu rwego rwo kugabanya impaka z’umurimo hagati y’abakozi n’abakoresha no kongera umusaruro mu bigo by’abikorera;

4.    Abakoresha biyemeje gushyira mu bikorwa inama bagirwa n’ubugenzuzi bw’umurimo mu rwego rwo kubahiriza amategeko agenga umurimo mu bigo;

5.   Abakoresha biyemeje guteza imbere imikoranire myiza  n’abakozi bakoresha mu bigo bayobora mu rwego rwo kongera umusaruro;

6.  Ubuyobozi bwite bwa Leta n’Abikorera biyemeje gushyira imbaraga mu guhanga imirimo ku rubyiruko no kubafasha kwimenyereza umurimo aho umurimo ukorerwa  mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere;

7.  Abakoresha biyemeje kongerera abakozi ubushobozi  binyuze mu mahugurwa mu rwego rwo kongera umusaruro mu bigo;

8.   RSSB yasabwe gukomeza gushyira imbaraga mu gukangurira abakoresha  gutangira imisanzu y’ubwiteganyirize abakozi, cyane cyane  abakozi bakora mu mirimo itanditse n’abakora mu gihe gito (casual workers).

9.    Abakoresha biyemeje gukumira impanuka zikomoka mu kazi ahakorerwa akazi no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro by’umwihariko.

10.   Abakoresha biyemeje gukomeza kwitabira no gushishikariza abakozi gahunda ya Leta ya Ejo Heza.

 

Topics


Botswana Delegation Pays Courtesy Visit to MIFOTRA

The Permanent Secretary at the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), Clement Kabiligi, received Ms. Matshidiso D. Bokole, Permanent…

Read more →

Minister Judith Uwizeye receives Amy pope, the Director general of the international organization for migration.

The Minister of Public Service and Labour, Hon. Judith Uwizeye, met with Ms. Amy Pope, Director General of the International Organization for…

Read more →

MIFOTRA and NPSC Discuss measures to Strengthen Public Service Management

On the 18th of August 2026, Hon. Judith Uwizeye, chaired a meeting with the National Public Service Commission (NPSC) to discuss key issues related to…

Read more →

MIFOTRA Concludes SDEP Training to Strengthen Employment and Career Guidance Services

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with the Korea International Cooperation Agency (KOICA Rwanda) and the Skills…

Read more →

MIFOTRA Hosts Career Fair to Link Diaspora Youth with Employment and Skills Opportunities in Rwanda

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA) organized a Career Fair for participants of the Rwanda Youth Tour, bringing together 50 young…

Read more →

Ministry of Public Service and Labour Holds Ministerial Handover Ceremony

The Ministry of Public Service and Labour on Monday, 15th June 2026, officially held a handover ceremony marking the transition between the outgoing…

Read more →

Minister Nkulikiyinka Presents Rwanda’s Vision on Artificial Intelligence and the Future of Work at the 114th International Labour Conference

At the 114th Session of the International Labour Conference, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka presented Rwanda’s perspective on the transformative…

Read more →

Labour Day 2026: Rwanda marks International Labour Day under the theme “Partnering for Skills, Powering Job Creation, and Fostering Local Economic Resilience.”

On Thursday, May 1st 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka hosted the International Labour Day 2026 celebration at the University of Rwanda,…

Read more →

Minister Christine Nkulikiyinka Leads National Observance of World Day for Safety and Health at Work 2026

On Tuesday April 26th 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka led the observance of the World Day for Safety and Health at Work, bringing together…

Read more →
-->