Minisitiri Rwanyindo yasabye amasendika kuba umusemburo w’ubukungu n’iterambere

Ku Gatandatu  tariki ya 23 Gashyantare 2019, Nyakubahwa RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo  yasoje ku mugaragaro Itorero ry’Abayobozi b’Amasendika mu Rwanda ryabereye mu Kigo gitorezwamo Umuco w’Ubutore cya Nkumba, ku Nsanganyatsiko igira iti: “Twubake Sendika ibereye u Rwanda: Umusemburo wo Kwihutisha Ubukungu n’Iterambere”.

Umuhango wo gusoza iri Torero ku mugaragaro witabiriwe n’Abayobozi banyuranye barimo Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Umuyobozi w’Akarere ka Burera n’Abayobozi b’Ingabo na Polisi mu Karere ka Burera.

Abayobozi b’Amasendika bitabiriye iri Torero bahawe izina ry’Ubutore ry’Indemyamurava, biyemeza kuba umusemburo w’ubukungu n’iterambere; abarinzi w’ibyagezweho; abahwituzi    b’umurimo unoze no guhora ku isonga mu kongera umusaruro no kubaka u Rwanda rushya.

 

Mu mihigo Indemyamurava ziyemeje harimo kubaka Sendika y’agaciro ibereye u Rwanda; gushyiraho Urwego ruhuza amasendika mu Rwanda ruzaba urubuga rwo guhuza amaboko, gufatanya, kwigenzura, kongerera ubushobozi amasendika, kwikemurira ibibazo no kwishakamo ubushobozi; gukangurira abakozi gukunda umurimo, kuwunoza no gutanga serivisi nziza kugira ngo bongere umusaruro bibe ishingiro ry’iterambere ry’umukozi; kugendera ku cyerekezo cy’iterambere ry’Igihugu, kubaka ubushobozi bw’abakozi kugira ngo bagirire akamaro Igihugu, ibigo bakorera, amasendika nabo ubwabo; kubahiriza amategeko agenga amasendika abanyamuryango baba baritoreye mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza no gukorera mu mucyo; gukora amasendika hakurikijwe ibyiciro by’imirimo kugira ngo bifashe kunoza ibyo amasendika akora no gushyiraho uburyo (scheme) buzafasha amasendika n’abanyamuryango bayo kwishakamo ubushobozi no kwigira.

 

Asoza iri Torero Minisitiri Rwanyindo yongeye gushimira amasendika kuba ubwayo  yaragize igitekerezo cyo kujya mu Itorero, ashishikariza abayobozi b’amasendika kurangwa n’imikorere yubakiye ku bwumvikane, kwigira, indangagaciro nyarwanda, kwishakamo ibisubizo n’ubushobozi, imiyoborere myiza no gukorera mu mucyo. Yasabye kandi amasendika ko inshingano asanganywe z’ubuvugizi zikwiye gushimangirwa n’ibikorwa bigamije iterambere ry’Igihugu n’abanyamuryango bayo, asoza ubutumwa bwe asaba Indemyamurava gushyira mu bikorwa imihigo myiza ziyemeje kwesa.

 

Iri Torero ryateguwe n’Amasendika mu bufatanye na Ministeri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC) n’izindi Nzego zitandukanye, ryitabiriwe n’abagera kuri magana ane na cumi na bane (414). Ryateguwe hashingiwe kuri umwe mu Myanzuro Amasendika yafashe mu Mwiherero yakoze guhera tariki ya 5 kugeza tariki ya 7 Gashyantare 2017 kuri Golden Tulip Hotel mu Bugesera.

Topics


MIFOTRA and UNITAR to collaborate in capacity building and skills development

On Thursday 18 September 2025, Hon. Minister of Public Service & Labour Amb. Christine Nkulikiyinka received Mr. Mejia Alex, Director of the Division…

Read more →

Imyanzuro yafatiwe mu nama nyunguranabitekerezo ku ihangwa ry'umurimo mu ntara zose

Mu nama Nyunguranabitekerezo zabaye kuri uyu wa gatanu tariki 30/5/2025, mu ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali zitabiriwe n’abasaga 2,000,…

Read more →

Minister Nkulikiyinka Highlights Rwanda’s Achievements at 20th ILO Regional Conference in Addis Ababa

On Monday 19 May 2025, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka participated in the 20th International Labour Organization Regional Conference, currently…

Read more →

Labour day 2025: Government, Private, academia and development partners reflected on Job Creation as a shared priority

1 May 2025 marked International Labour Day with a high-level event at Serena Hotel in Kigali, where the Ministry of Public Service and Labour and…

Read more →

Umunsi mpuzamahanga w’ubuzima n’umutekano mu kazi (OSH) wizihirijwe i rwamagana

Kuri uyu wa mbere abasaga 500 biganjemo abayobozi muri za Minisiteri, ibigo bya Leta, Abikorera, abayobozi ba sendika n' abakora mu bucukuzi…

Read more →

KWIBUKA 31: Minisitiri Nkulikiyinka yifatanyije n'abarokokeye mu Ntara y'Iburasirazuba mu gikorwa cyo kwibuka

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025 Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo Amb. Christine Nkulikiyinka ari kumwe n’abandi bayobozi bifatanyije…

Read more →

MIFOTRA LAUNCHES CHILD LABOUR CASE MANAGEMENT FRAMEWORK TO STRENGTHEN CHILD PROTECTION AGAINST CHILD LABOUR

Kigali, 21 February 2025 

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in collaboration with its partners, launched the Child Labour Case…

Read more →

Investing in future: 260 Young Entrepreneurs Awarded for Outstanding Projects in Youth Connect

Today, the Ministry of Youth and Arts (MOYA) and the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with UNDP, awarded 260 young…

Read more →

Stakeholders, DPs, ILO, and MIFOTRA Convene to Align Policies with Job Creation

A 2-day workshop for the Global Accelerator initiative kicked off today in Nyamata, Bugesera, jointly organized by the International Labour…

Read more →
-->