Minisitiri Rwanyindo yashimangiye uruhare rw’umutekano mu iterambere n’imibereho myiza

Kuri uyu wa mbere tariki 15/7/2019,  Nyakubahwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan yatangije ku mugaragaro ibikorwa byahariwe ukwezi kwa Polisi (Police Month 2019) ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba mu Karere ka Ngoma abereye Imboni.

 

Icyo gikorwa cyabereye mu Murenge wa Sake, cyabimburiwe n'Umuganda wibanze ku  kubakira inzu umuturage utishoboye wo mu Mudugudu wa Nyarurembo, Akagari ka Rukoma, Umurenge wa Sake  no kubaka ibiro by'Umudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Rukoma, Umurenge wa Sake.

 

Mu bandi bayobozi bitabiriye icyo gikorwa hari Bwana MUFULUKYE Fred, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi DCG Juvenal MARIZAMUNDA, Abagize inama y'umutekano itaguye y'Intara y'Iburasirazuba n’Abayobozi b’Inzego z’Umutekano mu Karere ka Ngoma. 

 

Mu ijambo ry'ikaze, Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarategereje  gukorera mu Karere ka Ngoma ibikorwa bigamije iterambere ry'abaturage, asaba abaturage kubungabunga umutekano no kuzagira uruhare rufatika mu bikorwa byateganyijwe mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda.

 

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi DCG Juvenal MARIZAMUNDA, yavuze ko ibikorwa biteganyijwe kuva tariki 15/7/2019 kugeza tariki 14/8/2019 birimo  kubakira abatishoboye, kubaka ibiro by'Umudugudu, gutanga amashanyarazi aturuka ku mirasire y'izuba ku baturage, ubukangurambaga bugamije gukumira ibiyobyabwenge, ubukangurambaga bugamije gukumira gutera inda abana bato n'ihohotera rishingiye ku gitsina, kubungabunga ibidukikije, Gahunda ya Gerayo amahoro, asoza abasaba  kwirinda ibyaha bihungabanya umutekano birimo magendu, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, ruswa, icuruzwa ry'abantu n’ibindi.

 

Bwana MUFULUKYE Fred, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, yashimiye Polisi y’u Rwanda uruhare igira mu kurinda umutekano w'abaturage n'ibyabo, ibikorwa by'iterambere izageza ku baturage b'Intara y'Iburasirazuba  harimo ubwisungane mu kwivuza, umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba,  asoza asaba abaturage kwitura Igihugu kuba abaturage beza batagira icyaha na kimwe.

 

Mu gusoza, Minisitiri  w'Abakozi ba Leta n'Umurimo,  Madamu KAYIRANGWA RWANYINDO Fanfan wari Umushyitsi Mukuru,  yashimiye Polisi y’U Rwanda  uruhare igira mu iterambere n'umutekano by'abaturage, asaba abaturage kwirinda ibyaha no gutanga amakuru ku gihe hagamijwe kubikumira bitaraba, ashimangira ko nta terambere n’imibereho myiza bishoboka ahari ibyaha kandi asaba buri wese kuba intangarugero ku bana no kubigisha  indangagaciro nyarwanda zirimo  gukunda Igihugu, gukunda umurimo no gutinya ikibi.

Topics


Botswana Delegation Pays Courtesy Visit to MIFOTRA

The Permanent Secretary at the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), Clement Kabiligi, received Ms. Matshidiso D. Bokole, Permanent…

Read more →

Minister Judith Uwizeye receives Amy pope, the Director general of the international organization for migration.

The Minister of Public Service and Labour, Hon. Judith Uwizeye, met with Ms. Amy Pope, Director General of the International Organization for…

Read more →

MIFOTRA and NPSC Discuss measures to Strengthen Public Service Management

On the 18th of August 2026, Hon. Judith Uwizeye, chaired a meeting with the National Public Service Commission (NPSC) to discuss key issues related to…

Read more →

MIFOTRA Concludes SDEP Training to Strengthen Employment and Career Guidance Services

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with the Korea International Cooperation Agency (KOICA Rwanda) and the Skills…

Read more →

MIFOTRA Hosts Career Fair to Link Diaspora Youth with Employment and Skills Opportunities in Rwanda

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA) organized a Career Fair for participants of the Rwanda Youth Tour, bringing together 50 young…

Read more →

Ministry of Public Service and Labour Holds Ministerial Handover Ceremony

The Ministry of Public Service and Labour on Monday, 15th June 2026, officially held a handover ceremony marking the transition between the outgoing…

Read more →

Minister Nkulikiyinka Presents Rwanda’s Vision on Artificial Intelligence and the Future of Work at the 114th International Labour Conference

At the 114th Session of the International Labour Conference, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka presented Rwanda’s perspective on the transformative…

Read more →

Labour Day 2026: Rwanda marks International Labour Day under the theme “Partnering for Skills, Powering Job Creation, and Fostering Local Economic Resilience.”

On Thursday, May 1st 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka hosted the International Labour Day 2026 celebration at the University of Rwanda,…

Read more →

Minister Christine Nkulikiyinka Leads National Observance of World Day for Safety and Health at Work 2026

On Tuesday April 26th 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka led the observance of the World Day for Safety and Health at Work, bringing together…

Read more →
-->