Minisitiri Rwanyindo yashimiye urubyiruko rwiyemeje guhanga imirimo mu buhinzi n’ubworozi bukorwa kinyamwuga
Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2018, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yafunguye ku mugaragaro ihahiro (shop) rizajya rigurisha ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, iryo hahiro rikaba ryatangijwe n’Ihuriro ry’urubyiruko rwagize umwuga ubuhinzi n’ubworozi rubyaza umusaruro ibibikomokaho (Rwanda Youth in Agribusiness Forum /RYAF).[A1]
Afungura ku mugaragaro iri hahiro , Minisitiri Rwanyindo yashimiye uru rubyiruko rwibumbiye muri RYAF kuba rwarakuye amaboko mu mifuka rugakora, rukihangira imirimo, rugamije kwiteza imbere.
Minisitiri Rwanyindo yashishikarije urubyiruko gukomeza gukoresha amahirwe menshi Leta y’u Rwanda yarushyiriyeho binyuze muri National Employment Program (NEP) Kora Wigire, harimo uburyo bwo kubona igishoro cyo gutangiza Imishinga y’Ubuhinzi (Agribusiness Investment Facility). Yanibukije kandi ko Inama y’Abaminisitiri yemeje Gahunda y’Igihugu y’Ubwishingizi bwo mu rwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Minisitiri Rwanyindo yasabye RYAF ndetse n’abandi bakora ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi gukomeza gushyira imbaraga mu kubikora kinyamwuga. .
Yagize ati “Ni ngombwa rero ko ibikorwa by’ubuhinzi turushaho kubiteza imbere no kunoza uburyo bikorwa, tukabikora kinyamwuga, kandi ikoranabuhanga mu buhinzi tugakomeza kuriteza imbere.RYAF mukomeje kuba umusemburo wo gukora ubuhinzi n’ubworozi kinyamwuga. Mukomereze aho. Ibyo bituma mugira uruhare rufatika mu guteza imbere Ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi. Ndabashimira rero rubyiruko rwacu ko mwahinduye imyumvire kandi mukaba muri gufasha n’abagifite imyumvire itarahinduka, ikagenda ihinduka kuko hari abibwiraga ko ibikorwa by’ubuhinzi bitateza umuntu imbere, ariko ubu dufite ingero zifatika za ba Rwiyemezamirimo bakomeye mu Rubyiruko bamaze kwiteza kwiteza imbere mu buryo bw’icyitegererezo .”
Hategekimana Jean Baptiste, umuyobozi wa RYAF, nawe yashimiye Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo kuba yaje kwifatanya nabo, ndetse yongera gushimira Leta y’u Rwanda kuba yarabateye inkunga kandi ikaba ikomeje kubaba hafi.
Topics
The Permanent Secretary at the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), Clement Kabiligi, received Ms. Matshidiso D. Bokole, Permanent…
The Minister of Public Service and Labour, Hon. Judith Uwizeye, met with Ms. Amy Pope, Director General of the International Organization for…
On the 18th of August 2026, Hon. Judith Uwizeye, chaired a meeting with the National Public Service Commission (NPSC) to discuss key issues related to…
The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with the Korea International Cooperation Agency (KOICA Rwanda) and the Skills…
The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA) organized a Career Fair for participants of the Rwanda Youth Tour, bringing together 50 young…
The Ministry of Public Service and Labour on Monday, 15th June 2026, officially held a handover ceremony marking the transition between the outgoing…
At the 114th Session of the International Labour Conference, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka presented Rwanda’s perspective on the transformative…
On Thursday, May 1st 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka hosted the International Labour Day 2026 celebration at the University of Rwanda,…
On Tuesday April 26th 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka led the observance of the World Day for Safety and Health at Work, bringing together…