Minisitiri Rwanyindo yashimye inganda kubera uruhare rwazo mu gusigasira ubukungu n’umurimo no mu bihe bya Covid-19
Buri mwaka, tariki ya 01 Gicurasi, u Rwanda rwifatanya n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Duteze imbere umurimo, isoko yo kuzahura ubukungu no kwihutisha iterambere”.
Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’umurimo, hateganyijwe Icyumweru cy’Umurimo cyatangiye tariki ya 01 Gicurasi 2021 kikazasozwa tariki ya 7 Gicurasi 2021.
Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Gicurasi 2021, Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo ari kumwe na Madamu HABYARIMANA Béata, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, hamwe na Bwana Pudence RUBINGISA, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, basuye Icyanya cyahariwe Inganda i Masoro.
Ni uruzinduko rwateguwe mu rwego rwo gushima no gushyigikira uruhare rw’inganda mu gusigasira ubukungu n’umurimo no mu bihe bya Covid-19 n’amasomo twakuramo mu gukomeza guteza imbere umurimo; gushishikariza inganda gukomeza kugira uruhare mu ihangwa ry’umurimo no kuwunoza nk’inzira yo kuzahura ubukungu no kwihutisha iterambere rirambye; no gushimira abakoresha basigasiye kandi bakomeje guteza imbere Umurimo mu bihe bya Covid-19.
Muri iki cyanya cy’inganda habarizwamo inganda 146 zitanga akazi ku bantu bagera ku bihumbi icumi (10,000) bari mu byiciro byose (urubyiruko, abagabo n’abagore), zikora ibijyanye n’ibyo kurya no kunywa, izitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, izindi zigakora ibikoresho by’ubwubatsi, hari izikora ibindi bikoresho bitandukanye birimo imyenda, iby’ikoranabuhanga ndetse n’inzu zo kubikamo ibikoresho.
Minisitiri Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yashimye by’umwihariko inganda zabashije kubungabunga umurimo n’abakozi bazo mu bihe bya Covid-19, azishishikariza gukomeza kugira uruhare mu ihangwa ry’umurimo no kuwunoza nk’inzira yo kuzahura ubukungu no kwihutisha iterambere rirambye. Yagize ati: “Mu nganda twasuye twabonye bubahiriza amabwiriza y’ubuzima n’umutekano w’abakozi, twabonye babaha ikiruhuko giteganywa n’itegeko n’ibindi. Icyo twabasabye ni uko bakomeza gukora neza bahanga imirimo mishya ndetse n’aho bagiye bagabanya abakozi bakaba bareba uko bagarurwa mu mirimo.”
Mu nganda zasuwe harimo urwa Africa Improved Foods/AIF rutunganya ifu; urwa ADMA International rukora Biscuits, ku munsi rukaba rutunganya toni imwe ya biscuits. Uru ruganda rukaba rufite abakozi barenga 580, rukora amasaha 24 kuri 24.
Basuye n’ uruganda rwa C&D PRODUCTS GROUP / PINK MANGO rukora imyenda rukaba rukoresha abakozi barenga 1,500 barimo 85% by’abagore.
Topics
On Thursday 18 September 2025, Hon. Minister of Public Service & Labour Amb. Christine Nkulikiyinka received Mr. Mejia Alex, Director of the Division…
Mu nama Nyunguranabitekerezo zabaye kuri uyu wa gatanu tariki 30/5/2025, mu ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali zitabiriwe n’abasaga 2,000,…
On Monday 19 May 2025, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka participated in the 20th International Labour Organization Regional Conference, currently…
1 May 2025 marked International Labour Day with a high-level event at Serena Hotel in Kigali, where the Ministry of Public Service and Labour and…
Kuri uyu wa mbere abasaga 500 biganjemo abayobozi muri za Minisiteri, ibigo bya Leta, Abikorera, abayobozi ba sendika n' abakora mu bucukuzi…
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025 Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo Amb. Christine Nkulikiyinka ari kumwe n’abandi bayobozi bifatanyije…
Kigali, 21 February 2025
The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in collaboration with its partners, launched the Child Labour Case…
Today, the Ministry of Youth and Arts (MOYA) and the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with UNDP, awarded 260 young…
A 2-day workshop for the Global Accelerator initiative kicked off today in Nyamata, Bugesera, jointly organized by the International Labour…