Minisitiri Rwanyindo yatanze umurongo wo kwihutisha iterambere no kwesa imihigo mu Karere ka Ngoma


Kuri uyu wa Kane tariki 29 Ugushyingo 2018, Akarere ka Ngoma kateguye inama mpuzabikorwa  iba rimwe mu mwaka gatumiramo abaturage abafatanyabikorwa bako. Inama yabereye kuri sitade Cyasemakamba yiga kuri gahunda y’iterambere ry’Akarere mu  myaka irindwi (7) iri imbere n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka wa 2018/2019. .

Inama yabanjjirijwe n’igikorwa cyo gusura hoteli y’icyitegererezo iri kubakwa mu Karere ka Ngoma, imirimo yo kubaka iyi hoteli ikaba iri hafi gusozwa.

Nyuma yo gusura ibikorwa byo kubaka iyo hoteli, abashyitsi n’abasangwa berekeje mu nama mpuzabikorwa baganira kuri gahunda y’iterambere ry’Akarere mu myaka irindwi (7) iri imbere no   ku ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ya 2018/2019 .

Bwana Nambaje Aphrodise,  Umuyobozi w’Akarere  ka Ngoma yashimiye abafatanyabikorwa bose bafasha Akarere mu kwesa imihigo no gutuma gatera imbere, bityo abasaba kongera ingufu mu bufatanye kugira ngo Akarere kazabashe kwesa imihigo kidashyikirwa.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan wari umushyitsi mukuru, yashimiye abitabiriye inama  bose ku bwitabire bwabo bushimishije no ku bitekerezo batanze.

Minisitiri Rwanyindo usanzwe ari n’imboni y’Akarere ka Ngoma, yashimye kandi  gahunda y’iterambere ry’Akarere mu  myaka irindwi (7) iri imbere , yongera gusaba ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bako kugerageza kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka wa 2018/2019  ndetse abasaba no kuzaba  mu myanya y’imbere mu kwesa imihigo y’uyu mwaka.

Muri urwo rwego, Minisitiri Rwanyindo yasabye Akarere n’Abafatanyabikorwa gushyiraho uburyo buhoraho bwo kuganira ku Mihigo mu Nzego zose z’Akarere, gushimangira umuco wo kuzuzanya no kurangwa no kumvikana,  kwirinda gutekinika muri raporo zinyuranye zitangwa, guteza imbere umuco wo kungurana ibitekerezo no kubaka umuco wo gutanga serivisi nziza ku Baturage.

Yasabye kandi Akarere n’Abafatanyabikorwa bako mu iterambere  gukomeza gushyira ingufu muri Gahunda zose za Leta, by’umwihariko ubwisungane mu kwivuza, kurwanya inda ziterwa abangavu, guca burundu imirimo mibi ikoreshwa abana, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, guteza imbere gahunda mbonezamikurire ku bana no gushyira ingufu mu micungire myiza ya Gahunda zinyuranye zigamije imibereho myiza y’abaturage.

 

Minisitiri Rwanyindo yijeje Akarere ka Ngoma kuzakomeza kukaba hafi  ndetse abizeza kuzajya abasura buri kwezi,  anabasaba kuba Intaramanaguhiga nk’uko izina ry’Ubutore ryabo ribivuga, bagahora barangwa no guhiga no kwesa imihigo .

Topics


Botswana Delegation Pays Courtesy Visit to MIFOTRA

The Permanent Secretary at the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), Clement Kabiligi, received Ms. Matshidiso D. Bokole, Permanent…

Read more →

Minister Judith Uwizeye receives Amy pope, the Director general of the international organization for migration.

The Minister of Public Service and Labour, Hon. Judith Uwizeye, met with Ms. Amy Pope, Director General of the International Organization for…

Read more →

MIFOTRA and NPSC Discuss measures to Strengthen Public Service Management

On the 18th of August 2026, Hon. Judith Uwizeye, chaired a meeting with the National Public Service Commission (NPSC) to discuss key issues related to…

Read more →

MIFOTRA Concludes SDEP Training to Strengthen Employment and Career Guidance Services

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with the Korea International Cooperation Agency (KOICA Rwanda) and the Skills…

Read more →

MIFOTRA Hosts Career Fair to Link Diaspora Youth with Employment and Skills Opportunities in Rwanda

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA) organized a Career Fair for participants of the Rwanda Youth Tour, bringing together 50 young…

Read more →

Ministry of Public Service and Labour Holds Ministerial Handover Ceremony

The Ministry of Public Service and Labour on Monday, 15th June 2026, officially held a handover ceremony marking the transition between the outgoing…

Read more →

Minister Nkulikiyinka Presents Rwanda’s Vision on Artificial Intelligence and the Future of Work at the 114th International Labour Conference

At the 114th Session of the International Labour Conference, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka presented Rwanda’s perspective on the transformative…

Read more →

Labour Day 2026: Rwanda marks International Labour Day under the theme “Partnering for Skills, Powering Job Creation, and Fostering Local Economic Resilience.”

On Thursday, May 1st 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka hosted the International Labour Day 2026 celebration at the University of Rwanda,…

Read more →

Minister Christine Nkulikiyinka Leads National Observance of World Day for Safety and Health at Work 2026

On Tuesday April 26th 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka led the observance of the World Day for Safety and Health at Work, bringing together…

Read more →
-->