Urubyiruko 600 rwiga ubuhinzi n’ubworozi no gutunganya ibikomoka ku musaruro rwashishikarijwe kwihangira imirimo hakiri kare
Urubyiruko rugera kuri 600 rwiganjemo abiga ubuhinzi n’ubworozi no gutunganya ibikomoka ku musaruro muri kaminuza y’u Rwanda Koleji y’ubuhinzi n’ubworozi @UR_CAVM beretswe amahirwe babyaza umusaruro bakihangira imirimo hakiri kare.
MIFOTRA na @USAIDHanga akazi, nibo bateguye iki gikorwa, cyo guhuza urubyiruko rukiri muri za kaminuza na ba rwiyemezamirimo bamaze kugira ibikorwa byihariye mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, kugira ngo babasangize ubuhamya n’inzira zabageza ku mahirwe yo kwihangira imirimo.
Sakinah Usengimana ni rwiyemezamirimo w’urubyiruko wihangiye umurimo, yatanze ubuhamya avuga ko yakoraga muri hoteli i Kigali, aza kugira igitekerezo cyo kwihangira umurimo. Yagize igitekerezo cyo gucuruza urusenda na avoka. Umushinga yawugejeje kuri MINAGRI bashima umushinga we bamufasha kubona igishoro.
Mu gihe cy’imyaka 2 ubu amaze kugira abakozi 15, ubucuruzi bwe bushingiye ku kugura umusaruro w’abahinze urusenda na avoka, maze akabyohereza mu bihugu by’amahanga.
Umwe mu banyeshuri bitabiriye ibi biganiro yagize ati "Nyuma yo kutubwira amahirwe ari hano hanze mu ihangwa ry’imirimo, ngiye gushaka igitekerezo, nzakigeze ku bajyanama mu by'ishoramari Leta yashyize mu mirenge yose, bamfashe kunoza umushinga maze banangire inama n’aho nawushakira igishoro"
Umukozi wa MINAGRI, Matilde Mukasekuru nawe yababwiye ko ubuhinzi bw’imboga ari bwo bwatumye abona amafaranga akabasha kwishyura icyikiro cya kabiri cya kaminuza (masters), bityo ashishikariza abari kwiga ubuhinzi n’ubworozi ko bakwiye gutangira imishinga miti mito ari nayo izabageza ku bindi binini.
Iyi gahunda igamije gukangura abanyeshuri bo muri za kaminuza, bagatangira gutekereza ejo hazaza, bakamenya amahirwe ahari n’uko batangira kuyabyaza umusaruro. Bigatuma babasha kwihangira imirimo . Nkuko byagarutsweho na Dr Manzi, umuyobozi wungirize wa RTI Hanga akazi
Abatanze ibiganiro nk’uhagarariye BDF, Monique Umugwaneza, yagiriye inama abanyeshuri biga iby’ubuhinzi n’ubwororzi gutangira kwizigamira kuri buruse, kugira igitekerezo cy’umushinga wabyara inyungu, no kubereka aho uwo mushinga bawujyana ugahabwa igishoro hakoreshejwe ingwate ya BDF.
Hari n’andi mahirwe babwiwe ashingiye ku kwimenyereza umurimo, ari nabyo byihutisha kubona akazi no kukihangira.




Topics
The Permanent Secretary at the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), Clement Kabiligi, received Ms. Matshidiso D. Bokole, Permanent…
The Minister of Public Service and Labour, Hon. Judith Uwizeye, met with Ms. Amy Pope, Director General of the International Organization for…
On the 18th of August 2026, Hon. Judith Uwizeye, chaired a meeting with the National Public Service Commission (NPSC) to discuss key issues related to…
The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with the Korea International Cooperation Agency (KOICA Rwanda) and the Skills…
The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA) organized a Career Fair for participants of the Rwanda Youth Tour, bringing together 50 young…
The Ministry of Public Service and Labour on Monday, 15th June 2026, officially held a handover ceremony marking the transition between the outgoing…
At the 114th Session of the International Labour Conference, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka presented Rwanda’s perspective on the transformative…
On Thursday, May 1st 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka hosted the International Labour Day 2026 celebration at the University of Rwanda,…
On Tuesday April 26th 2026, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka led the observance of the World Day for Safety and Health at Work, bringing together…