Urubyiruko rurasabwa gukora umurimo unoze kandi ubyara inyungu no kubyaza umusaruro amahirwe ruhabwa na Leta y’u Rwanda.

Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2019, muri Kigali Convention Center habereye umuhango wo guha Impamyabushobozi Urubyiruko 121 rurangije kwiga imyuga. Ni umuhango wayobowe na Bwana Gaspard MUSONERA, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo wari Umushyitsi Mukuru ahagarariye Nyakubahwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan.

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko, ibinyujije muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya Igira Ku Murimo ifasha abahugurwa kubona ubumenyi buhagije bubafasha kwihangira imirimo,  aho bamara amezi atandatu (6)  bigira mu ishuri, andi mezi atandatu (6)  bakayamara bigira ku murimo. Iyi gahunda iterwa inkunga kanda igashyirwa mu bikorwa n’ Umushinga uterwa inkunga n’Ububiligi witwa APEFE.

Ku ikubitiro, iyi gahunda yahaye Impamyabushobozi urubyiruko 121 rurangije amasomo yarwo mu byiciro 3: Ubudozi, Ubwiza no Gutunganya Imisatsi, no Gutunganya umusaruro ukomoka ku Buhinzi n’Ubworozi. Uru rubyiruko rukaba rurangirije mu mashuri y’Ubumenyingiro 4 mu Gihugu ariyo Ngarama, Gacuriro, ESTB Busogo na Kabutare.

Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu barangije aya masomo, bagarutse ku gushimira Leta y’u Rwanda idahwema kubatekereza mu iterambere ry’Igihugu cyacu; bavuga ko iyi gahunda yabafashije cyane; bakiteza imbere, bakizigamira, abandi bakabona imirimo nyuma y’igihe kirekire ari abashomeri.

Mu ijambo rye, Dr. James Gashumba, Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Ubumenyingiro, yavuze gahunga ya Igira ku Murimo ari ipfundo rishamikiyeho ibindi byinshi bizafasha mu gutanga impamyabushobozi ku muntu ushobora guhita atangira umurimo. Yongeyeho ko kurera no kwigisha bidakwiye gukorerwa mu ishuri gusa, ahubwo hakwiye ubufatanye hagati ya kaminuza, inganda n’abikorera mu rwego rwo gufasha abigisha mu mashuri y’imyuga kuba bazi kwigisha ariko bafite n’ubumenyingiro. Bwana Musonera Gaspard , Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangiye ashimira abafatanyabikorwa batandukanye ku ruhare rwabo mu kugenda neza kwa Gahunda ya Igira Ku Murimo.

Yavuze ko mu rwego rwo kugera ku ntego Leta y’u Rwanda yihaye y’uko kugera mu mwaka w’i 2024 hazahangwa imirimo 1,500,000 ibyara inyungu igatunga nyirayo, Leta y’u Rwanda yiyemeje guteza imbere ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, binyuze mu gushishikariza Abanyarwanda kwitabira amasomo y’Ubumenyingiro bigira aho imirimo ikorerwa.

Yakomeje yibutsa urubyiruko rwarangije amasomo ko ubumenyi ndetse n’ubushobozi ari magirirane. Yagize ati: “Ubumenyi ni ukuvuga ngo ushoboye gusubiza ikibazo isoko ry’umurimo rifite. Ntabwo umuntu aguha akazi kuko utagafite, umuntu aguha akazi kuko ugiye kumusubiriza ikibazo yari afite. Ndetse n’iyo wihangira imirimo, ntabwo ugenda ngo ugiye kwihangira imirimo ngo ukore icyo ubonye, ukora icyo abantu bakeneye, bashakaga, bashakiraga igisubizo. Ibyo birasaba ko uba ufite ubumenyi n’ubushobozi byo gutanga ibyo bisubizo”.

Mu butumwa yahaye urubyiruko kandi, Bwana Musonera yabasabye gukora umurimo unoze kandi utanga umusaruro. Yagize ati: Ubutumwa nifuza kubaha uyu munsi buroroshye cyane, ndizera ntashidikanya ko uyu munsi ari intangiriro nziza mu gushyira mu bikorwa ibyo mwize mu gukora umurimo unoze kandi utanga umusaruro. Ndasaba kandi gukorana umurava buri gihe mutekereza gukora ibyiza kandi neza kurushaho.”

Yasabye kandi urubyiruko guhora rwiga kuko kwiga bitarangira, aho yagize ati: “Munyemerere mbibutse ko kwiga bitarangira nk’uko nabivuze, isi irihuta, ihinduka buri munsi, isaba ibitandukanye n’ibyo isaba uyu munsi, ni ngombwa ko muhora mwibaza uko musubiza ibibazo by’ababagana”

Yarangije ashimira politiki idaheza irangwa muri gahunda ya Igira Ku Murimo, aho abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batahejwe, bagahugurwa kimwe n’abandi. Anasaba abafatanyabikorwa gukomeza gushyigikira intambwe bateye kugira ngo iyi gahunda izakomeze kugera ku banyarwanda benshi.

Muri uyu muhango kandi hashimwe abafatanyabikorwa barimo Abayobozi b’ibigo iyi gahunda yatangiriyemo, Abayobozi ba sosiyete zakiriye abanyeshuri mu kwimenyereza umwuga, ndetse n’abahuguwe ku rurimi rw’amarenga mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

 

 

 

Topics


MIFOTRA and UNITAR to collaborate in capacity building and skills development

On Thursday 18 September 2025, Hon. Minister of Public Service & Labour Amb. Christine Nkulikiyinka received Mr. Mejia Alex, Director of the Division…

Read more →

Imyanzuro yafatiwe mu nama nyunguranabitekerezo ku ihangwa ry'umurimo mu ntara zose

Mu nama Nyunguranabitekerezo zabaye kuri uyu wa gatanu tariki 30/5/2025, mu ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali zitabiriwe n’abasaga 2,000,…

Read more →

Minister Nkulikiyinka Highlights Rwanda’s Achievements at 20th ILO Regional Conference in Addis Ababa

On Monday 19 May 2025, Hon. Minister Christine Nkulikiyinka participated in the 20th International Labour Organization Regional Conference, currently…

Read more →

Labour day 2025: Government, Private, academia and development partners reflected on Job Creation as a shared priority

1 May 2025 marked International Labour Day with a high-level event at Serena Hotel in Kigali, where the Ministry of Public Service and Labour and…

Read more →

Umunsi mpuzamahanga w’ubuzima n’umutekano mu kazi (OSH) wizihirijwe i rwamagana

Kuri uyu wa mbere abasaga 500 biganjemo abayobozi muri za Minisiteri, ibigo bya Leta, Abikorera, abayobozi ba sendika n' abakora mu bucukuzi…

Read more →

KWIBUKA 31: Minisitiri Nkulikiyinka yifatanyije n'abarokokeye mu Ntara y'Iburasirazuba mu gikorwa cyo kwibuka

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025 Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo Amb. Christine Nkulikiyinka ari kumwe n’abandi bayobozi bifatanyije…

Read more →

MIFOTRA LAUNCHES CHILD LABOUR CASE MANAGEMENT FRAMEWORK TO STRENGTHEN CHILD PROTECTION AGAINST CHILD LABOUR

Kigali, 21 February 2025 

The Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in collaboration with its partners, launched the Child Labour Case…

Read more →

Investing in future: 260 Young Entrepreneurs Awarded for Outstanding Projects in Youth Connect

Today, the Ministry of Youth and Arts (MOYA) and the Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA), in partnership with UNDP, awarded 260 young…

Read more →

Stakeholders, DPs, ILO, and MIFOTRA Convene to Align Policies with Job Creation

A 2-day workshop for the Global Accelerator initiative kicked off today in Nyamata, Bugesera, jointly organized by the International Labour…

Read more →
-->